Uhagarariye aba bakozi, Bushakiro Philippe, avuga ko batangiye gukora na rwiyemezamirimo witwa Viateur Muhire nyiri enterprise ECOGCI, akaza guhagarika ibikorwa bye tariki ya 15/07/2013 agenda atanabishyuye amezi abiri bari bamaze kumukorera.
Agira ati “twamukoreraga tugera ku bakozi 106 tumaze kugera muri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ahita yigendera turamushaka turamubura. None ubu turi aha kugirango dusabe ubuyobozi bw’akarere kudufasha kutwishyuriza.”
Batamuriza Teresa, umwe muri ba bakozi bari baje ku karere, avuga ko bibabaje cyane kubona uta imirimo yawe ukajya gukorera umuntu yarangiza akakwambura.
Ati “dore ubu nirirwa nihisha ahantu nikopeshejeho ibiryo by’abana hari n’uherutse gushaka kunkubita mukizwa n’abaturanyi, rwose mudufashe mutwishyurize amafaranga yacu.”
Uyu rwiyemezamirimo ngo yatsindiye isoko ryo kubaka ishuri ry’abademobe “ingabo zavuye ku rugerero” kugirango bazajye bigiramo imyuga, ryubatse mu mudugudu wa Muyange mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango. Gusa ngo aya mashuri yayataye ataruzura.

Pascal Nsengumuremyi ushinzwe umurimo n’abakozi ba Leta mu karere ka Ruhango, avuga ko uyu rwiyemezamirimo amasezerano afite atayagiranye n’akarere ka Ruhango, ahubwo ngo yayagiranye na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.
Gusa akaba yijeje aba bakozi ko akarere kazabafasha gukurikirana uyu rwiyemezamirimo kugirango abishyure amafaranga bakoreye.
Ku murongo wa terefone twashoboye kuvugana n’uyu rwiyemezamirimo Viateur Muhire, avuga ko nawe atari we ahubwo ngo ikibazo cyatewe na komisiyo ishinzwe gusubiza ingabo zavuye ku rugerero yatinze kumwishura.
Icyakora ubu ngo yamaze kumuha amafaranga make, akavuga ko mu byumweru bibiri gusa azaba yamaze gukemura ibibazo byose ndetse akanatangira kubaka amashuri yari yarataye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|