Ruhango: Imodoka yagonze umuntu ahita apfa

Musabyimana Augustin yitabye Imana saa mbiri n’igice z’ijoro tariki ya 28/01/2014 agonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yamugongeye mu mudugudu wa Mutobo akagari ka Mahembe umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango.

Nk’uko bitangazwa n’abari aho iyi mpanuka yabereye, ngo iyi modoka ya sosiyete itwara abagenzi yitwa Volcano Express yari ifite umuvuduko ukabije ari nawo nyirabayazan w’iyi mpanuka.

Mutaganda Felicien wari utwaye iyi modoka, akimara gukora iyi mpanuka, yahise yiruka aburirwa irengero.

Naho nyakwigendera wari ufite imyaka 30, umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi. Iyi modoka yakoze iyi mpanuka yo ifungiye ku ishami rya polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Kenshi abagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Huye, usanga bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’umuvuduko w’imodoka zitwara abantu cyane cyane mu gihe cya nimugoroba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yoo!imana imwakire mu bayo!

Nibaragire jp yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

imana imwakire mubayo kandi twihanganishije imiryango ye yasigaye

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo.

kwizera Erine yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka