Ruhango: Imodoka yagonze umunyegare ahita ashiramo umwuka

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite purake RAB 873 N, yageze ahitwa i Kirengeri mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango saa mbiri zishyira saa tatu z’ijoro tariki ya 05/01/2014 igonga uwitwa Munyentwari Daniel w’imyaka 51 y’amavuko ari kwigare ahita yitaba Imana.

Uretse uyu munyegare wahise witaba Imana, umushoferi wari utwaye iyi modoka ngo yakomeretse we akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi. Imodoka yokoze iyi mpanuka yo ikaba yahise ijya gufungirwa kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka yabaye ikurikira indi nayo yari maze kuba mu gihe cya saa mbiri yo yabereye mu mujyi wa Ruhango, ariko yo ikaba nta muntu yahitanye. Abayikomerekeyemo bajyanywe mu kigo nderabuzima cya Kibingo.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka