Ruhango: Umwana na se bafunzwe bakekwaho guteka Kanyanga
Rusibirana Jean w’imyaka 82 y’amavuko n’umuhungu we Thomas Kanini w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 24/12/2013, bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Aba bombi uko ari babiri, bafatiwe mu mudugu wa Gitwa akagari ka Kamujisho umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zasanze aba bombi bafite litiro 240 z’ibidobogo “bitekwamo Kanyanga” ndetse banafatanwa akagunguru n’urusheke byifashishwa mu guteka Kanyanga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, umuhungu na se bagiye gufungirwa kuri poste ya polisi mu murenge wa Mwendo.
Polisi ishami ryayo rya Ruhango, ishimira cyane abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|