Abaturage 2 bari batuye mu midugudu ya Runzenze na Nyarukunga mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bamaze kwitaba Imana n’aho abandi 66 barimo gukurikiranwa n’abaganga kubera ikigage banyweye tariki 01/07/2013.
Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ntara y’Amajyepfo Volcano Express yubakiye umukecuru wibana mu karere ka Ruhango witwa Mukangango Beta inaha amatungo magufi abaturanyi be mu rwego rwo kuremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.
Umuganda rusange wabaye tariki 29/06/2013 mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana akagari ka Mpanda, waranzwe no gutunganya ahazamurirwa abantu batuye ahantu hahanamye “high risk zone”.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya ES Byimana riri mu karere ka Ruhango, baratangaza ko batazigera binubira ubuzima barimo kuko abanyeshuri bagenzi babo aribo batumye bahura n’ibi bibazo.
Abana batatu muri bane bashinjwaga gutwika ishuri Ecole des Sciences Byimana riherereye mu Ruhango, bakatiwe imyaka ibiri y’igifungo undi akatirwa umwaka umwe n’igice n’urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.
Abacuruzi bacururiza mu ishoko rya Ruhango cyane cyane abakorera mu isoko rya kijyambere, barishimira imikorere ya radiyo nshya Ijwi rya Ruhango imaze iminsi mike itangiye gukorera mu mujyi wa Ruhango.
Igikoni cy’ishuri rya Lycee Ikirezi de Ruhango cyagwiriye abakozi batekera abanyeshuri, babiri barakomereka bikomeye cyane bahita bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo.
Paruwasi ya Ruhango iri mu karere ka Ruhango ahazwi cyane ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, tariki 24/06/2013, habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barishimkira ko itangazamakuru ririho kugenda ribegera bigatuma bamenya gahunda Leta ibafiteho.
Dr. Mathias Haberamungu, Minisitiri wa Leta w’amashuri abanza n’ayisumbuye, yasuye abanyeshuri bo mu ishuri rya E S Byimana, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, nyuma y’uko abari bihishe inyuma y’inkongi z’umuriro baterewe muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda y’uburezi kuri buri wese, abafite ubumuga barashimira iyi gahunda bakavuga ko ubu abamugaye nabo batagihezwa mu burezi.
Umusaza Rutayisire Gervais w’imyaka 90 uheretse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, aratangaza ko nawe yamwijeje ko azamusura akareba aho aba.
Ingabire Clement wiga gutunganya imisatsi cyane cyane iy’abagore mu ishuri ry’imyuga Emeru Intwari mu karere ka Ruhango, avuga ko we ibyo akora abikunze kandi nta kimwaro bimuteye.
Kuwa gatandatu tariki 15/06/2013, mu Karere ka Ruhango batangiye ku mugaragaro igikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza (High Risk Zones).
Abanyeshuri batanu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango bakekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri bigaho rya Ecole des Sciences de Byimana inshuro eshatu
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yatangaje ko ikibazo cy’impunzi z’abarundi bagize uruhare muri Jenoside kigiye guhagurikirwa nabo bakaryoza iby’icyo cyaha ndengakamere.
Ngaboyisonga Alphonse w’imyaka 57 wari utuye mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kinazi yaraye yivuganywe n’abajura mu ijora rya tariki 06/06/2013.
Nyuma y’aho umuriro umaze iminsi wibasira ibigo by’amashuri, mu gitondo cya tariki 06/06/2013 inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi hashya ibikoresho bitandukanye.
Umusaza w’imyaka 90, Rutayisire Gerivas, utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, avuga ko ikintu gishobora kumubabaza ari ukuzitaba Imana atabonye Perezida Paul Kagame amaso ku maso ngo amubwire ijambo rimwe.
Inteko nshingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, kuri uyu 04/06/2013 wasuye ishuri rya ES Byimana riherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro eshatu inaritera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe.
Gatambayire Aimable, Hajabakiga Gilbert, Rukundo Juvenal na Mukarukundo Rose bari mu mabko ya Polisi Station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga z’inkorano “ibikwangari.”
Abagize imitwe ya politike n’abahagarariye amadini mu karere ka Ruhango barasabwa kugira uruhare rugaragara mu mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 kuko bafite abayoboke benshi bagomba gukangurira kuzitabira aya mato.
Mu gitondo cya tariki 25/05/2013 imbere y’umuryango wa Habagusenga Edson utuye mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, hatoraguwe gerenade yo mu bwoko bwa Tortoise ihateze ku rugi.
Umuryango Rwanda Development Solution “RDS” uravuga ko ugiye ku kuzamura abaturage batishoboye bo mu karere ka Ruhango ubageze mu rwego rw’ubukire.
Guhera ku gicamunsi cya tariki 22/05/2013 umunyeshuri wiga mu ishuri rya Groupe Secolaire Indandaburezi n’umukangurambaga (animateur) w’abanyeshuri mu ishuri rya Ecole des Science Byimana bari mu maboko ya Polisi kuri station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kuryamana n’abo badahuje ibitsina.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Ecole des Science Byimana mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gushyira umuntu muri buri cumbi ry’abanyeshuri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira inyubako z’iri shuri.
Ahagana saa sita z’amanywa tariki 21/05/2013, nibwo byari bimaze kumenyekana ko inzu abanyeshuri b’abahungu bararamo mu kigo cya College APARUDE giherereye mu mujyi wa Ruhango yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi inyubako z’ishuri rya Ecole de Science Byimana zibasiwe n’umuriro, mu ijoro rya tariki 20/05/2013 izindi nyubako z’iryo shuri zafashwe n’umuriro zirashya zirakongoka n’ibirimo byose.
Kuva hafatwa icyemezo cyo kwambura kashe abakuru b’imidugudu, abaturage bo mu karere ka Ruhango baravuga ko ubu service bahabwa zihuta cyane ugereranyije n’izo bahabwaga mbere abakuru b’imidugudu bakizitunze.
Tariki 19/05/2013, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abari abapasitoro baryo basaga 70 biciwe i Gitwe tariki 20/05/1994.