Ruhango: Nyuma yo guhabwa terefone, abakuru b’imidugudu ngo bazajya batangira amakuru ku gihe
Abakuru b’imidugudu 533 igize akarere ka Ruhango bahawe telefoni zigendanwa zizajya zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Abakuru b’imidugudu biyemeje ko noneho bagiye kujya batangira amakuru ku gihe.
Igikorwa cyo gushyikiriza abakuru b’imidugudu telefoni zigendanwa cyabaye tariki 17/01/2014 mu nama yahuje Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’abavuga rikijyana bo mu mirenge ya Ntongwe, Kinaze, Mbuye n’akagari ka Tambwe ko mu murenge wa Ruhango “Ahazwi ku izina ry’Amayaga”.
Ingingo nyamukuru yibanzweho muri iyi nama ni irebana n’umutekano, bitewe n’ikibazo cy’urugomo n’ubujura bikunze kuhagaragara.
Guverineri yasobanuye ko kuba iyi nama yarateguwe ikitabirwa n’abayobozi ku ntara n’inzego z’umutekano atari uko hari igikuba cyacitse muri aka gace, ko ahubwo ari ibigaragaza imiyoborere myiza iha Abanyarwanda agaciro igatuma bahura bakaganira ku mutekano kuko nta terambere ryagerwaho hatari umutekano.

Umuyobozi w’akarere Mbabazi Francois Xavier, yagaragaje ibibazo birimo ubujura buciye icyuho, ihohoterwa rishingiye ku mibanire mibi mu miryango, imfu zitunguranye aho abana bagwa mu byiniko by’imyumbati, no mu mugezi, inzoga z’inkorano, n’ibibazo biterwa n’abapagasi.
Kuri ibi bibazo Guverineri yavuze ko abayobozi bose mu byiciro bitandukanye bari mu midugudu n’utugari nibafatanya bagahagurukira kubirwanya nta kizabananira.
Ibyo bakazabishobozwa no kwegera abaturage bakabasobanurira ko gucunga umutekano ari inshingano buri Munyarwanda ahabwa n’itegeko bityo abananiranye bakaba ba rutare cyangwa ibihazi bazifashisha inzego zibakuriye bagafatirwa ibyemezo.
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ni na byo umuyobozi w’ingabo ndetse n’uwa Polisi mu ntara y’amajyepfo bagejeje kuri abo bayobozi bitabiriye inama, aho bagiye berekana ko ibibazo by’umutekano bisaba ko umuntu aba ijisho ry’umuturanyi.
Abari mu nama bashimiwe intambwe bagezeho bakora ibikorwa by’iterambere basabwa ko barushaho kubungabunga umutekano wabyo hirindwa icyabasubiza inyuma.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|