Nizeyimana Museveni w’imyaka 19 na Nduwimana Zakariya w’imyaka 23 bava indi imwe, bari mu maboko ya police mu karere ka Ruhango aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ihene mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango muri Ruhango.
Nzibahana Martin w’imyaka 30 na Mugenzi Thomas w’imyaka 23 y’amavuko bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 07/11/2013, bakekwaho urupfu rw’umukecuru Nabakuza Surayine w’imyaka 53 wapfuye tariki ya 31/10/2013.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake ya RAB 713 D, yikoreye ibiti bya Kabaruka yafatiwe hagati y’umurenge wa Kinazi na Ntongwe tariki 7/11/2013, banyirayo barayita bariruka.
Iyo ugeze muri parking y’akarere ka Ruhango uhasanga ibimashini bibiri binini by’ubuhinzi byari byaraguzwe kugirango byunganire ubuhinzi bw’aka karere ariko ntibirakoreshwa kuko hari ibyangombwa bitaraboneka kugirango bitangire akazi kabyo.
Mushimiyimana Lukiya ni umudamu wahisemo ubucuruzi abufashijejwemo n’amafaranga agarizwa n’abanki. Avuga ko atagize amahirwe yo kwiga ngo arangize, ariko kubera ko yatinyutse akagana banki yizera ko abana be bazamwigira amashuri atabashije kwiga.
Umuturage wo mu karere ka Ruhango, Merard Munyaneza, uhagarariye umuryango we uburana n’aka karere ka Ruhango mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, atangaza ko nyuma yo kukageza mu rukiko, kakizana ubuhendabana kugirango babashe kubariganya.
Tuyisenge Theonime w’imyaka 19 y’amavuko ntarimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora impanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka tariki 04/11/2013.
Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.
Umunyeshuri witwa Umubyeyi Consili arimo gukorera ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ku kigo nderabuzima cya Kibingo mu murenge wa Ruhango nyuma yo kubyara tariki 01/11/2013.
Abaturage bari batuye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, amazu yabo yatangiye gusenywa kuko aho bari batuye hagiye kubakwa gare igezweho.
Nabakuza Surayine bakunze kwita Mugende w’imyaka 53 wari utuye mu kagari ka Buhanda umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yahiriye mu nzu tariki ya 31/10/2013 arinda apfa.
Abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya Tigo bakorera mu karere ka Ruhango, bamaze kwibwa amafaranga asaga ibihumbi 500 mu buryo batari bamenya.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice yapfuye azize imyumbati mibisi yahekenye ubwo bayikuraga mu murima, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013. Undi witwa Nathan Niyonzima na Devota Jyamubandi bo barwariye mu bitaro by’i Gitwe.
Jean Bosco Ndindabo w’imyaka 45 y’amavuko yatawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 18/10/2013, mu kagari ka Rwinyana umurenge wa Bweramana afite litiro 20 za Kanyanga.
Itsinda ry’Abadage 12 baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu karere ka Landau, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Ntongwe mu muganda wabaye tariki 15/10/2013 wo gusiza ahazubakwa ikigo cyigisha imyuga (VTC).
Francois Habarurema w’imyaka 22 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi guhera tariki 12/10/2013, akurikiranyweho kubaga imbwa ashaka kuyirya.
Abakozi b’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro EWSA, batangiye gahunda yo gushishikariza abaturage cyane cyane abatuye uduce tw’ibyaro tutagerwamo umuriro kwitabira gukoresha ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba.
Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu gihugu cy’Ubudage by’umwihariko mu karere ka Landau, irishimira uko amafaranga iteramo inkunga akarere ka Ruhango ikoreshwa. Kubera iyi mikoranire myiza iranga impande zombi, iyi ntara yemeye kongera inkunga yayo itera aka karere.
Abana babiri bo mu karere ka Ruhango bitabye Imana baguye mu myobo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, tariki 09/10/2013. Ababonye izo mpanuka bavuga ko zatewe n’uburangare bw’ababyeyi.
Medard Munyaneza utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 09/10/2013 yagejeje ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga arega akarere ka Ruhango kubera isambu y’umuryango we yubatswemo isoko ntiwahabwa ingurane.
Umurambo w’umukobwa utaramenyekana watoraguwe mu mudugudu wa Kavumu akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu gihe cya saa yine z’amanywa tariki 08/10/2013.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite purake RAC 788 K, yari itwawe na Hategekimana Jacques, yabuze feri igonga umukingo ikomeretsa Mutangana Aloys ari nawe nyirayo ku mugoroba wa tariki ya 06/10/2013.
Ndayishimiye Theophile w’imyaka 28 wo mu kagari ka Rwinyana umurege wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi aha umupilisi ruswa y’ibihumbi 22 tariki 03/10/2013, kugirango bafungore muramu we.
Kamali Steve wigisha ku kigo cya E.S.Kigoma mu karere ka Ruhango, niwe wegukanye umwanya wa mbere mu karere ka Ruhango, kubera agashya yagaragaje katangaje buri mwe wese wari witabiriye umuhango wo gutoranya umwarimu w’indashyikirwa tariki 01/10/2013.
Abanyeshuri basaga 125 bari gusiragira ku karere ka Ruhango, nyuma yo kumenya ko imiryango yabo itasuwe mu isuzumwa ryakozwe ku bujurire bw’ibyiciro by’ubudehe bari bashyizwemo.
Dukuze Fiston w’imyaka 9 y’amavuko yaturikanywe na gerenade ubwo yavaga kwiga mu gihe cya saa cyenda z’amanywa tariki ya 30/09/2013 iramukomeretsa cyane.
Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana bawo mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane no kutagira aho bakinira umupira w’amaguru; ariko ngo bikaba bibi cyane mu bihe by’imvura.
Mu mukwabo wakozwe na Polisi ishami rya Ruhango mu ijoro rya tariki 27/09/2013, hafashwe imodoka 12 na mato imwe, kubera amakosa atandukanye.
Abaturage batuye mu ga centre ka Muremure mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, baratangaza ko guhera muri Mata uyu mwaka bari mu bwigunge kubera ikiraro cy’umuhanda Runyombyi-Muremure uva muri centre ya Muyunzwe ugana muri centre ya Muremure cyacitse.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Ecole Science de Byimana mu karere ka Ruhango tariki 24/09/2013, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Dr Mathis Harebamungu, yashimye uburyo inyubako zirimo kwihutishwa.