Ruhango: Mu minsi ibiri, undi muturage yafashwe atanga ruswa ngo ahanagurweho icyaha cyo gusakaza ibiyobyabwenge

Mbarushimana Viateur w’imyaka 40, ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango azira guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo ababarirwe icyaho cyo gucuruza kanyanga.

Tariki ya 13/12/2013, nibwo mu rugo rwa Mbarushimana hari hafatiwe litiro 10 za Kanyanga. Ariko we ntiyafaswe kuko yari yihishe, hanyuma inzego z’umutekano zitwara umugore we Irizayamwiza Marie.

Uyu mugabo wo mu kagari ka Gishweru umurenge wa Mwendo, aya mafaranga yari ayazaniye AIP Juvenal Habitegeko umuyobozi w’ishami rya Polisi rikorera muri uyu murenge kugira ngo ibyo akurikiranyweho babisisibiranye.

Uyu mugabo ariko yahise atabwa muri yombi acumbikirwa na polisi aho mu Ruhango, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri byo gusakaza no gucuruza inzoga zitemewe leta y’u Rwanda ifata nk’ibiyobyabwenge ndetse no gutanga ruswa.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, naho hafatiwe uwitwa Mukanyonga Damars w’imyaka 56 azira guha umupolisi ruswa ngo afungure umuhungu we wari wafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuvugizi akanaba umugenzacyaha wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CSP Hubert Gashagaza yabwiye Kigali Today ko asaba abantu kureka umuco wo gutanga no kwakira ruswa, kuko ari icyaha gikomeye kandi ikaba imwe mu mungu zidindiza iterambere ry’igihugu.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 kugera kuri 7, nk’uko bigarara mu ngingo 641 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

AIP Juvenal Habitegeko ni umuntu w’umugabo, ndamushimye cyane. Icyaduha ngo abapolisi bose babe inyangamugayo nkawe, u Rwanda rwarushaho kwigira no kwihuta mu iterambere.
Rwose aba bantu bagikomeje umuco mubi wo gutanga no kwakira ruswa, turabiyamye ku mugaragaro , turabamaganye, kandi abo bafashwe bahanwe, ejo ntituzumve ngo barekuwe.

Kayiranga Francois de Paul yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka