Ruhango: Yatawe muri yombi yiba mashine zo mu karere
Rwibasira Innocent w’imyaka 48 y’amavuko afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 30/12/2013, nyuma yo gufatanwa mashine “laptop” ebyiri azibye mu biro by’akarere ka Ruhango.
Uyu mugabo ufite irangamuntu yatangiwe mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, yafashwe ubwo yari amaze kwiba mashine ebyeri mu biro by’umukozi ushinzwe imari, Gaby Nsanzegahondogo.
Gaby avuga ko yari asohotse mu biro agiye gukurikirana ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yari yitabiriwe n’abakozi b’akarere bose, agarutse mu biro asanga mashine ntazihari, asohotse aba abonye uyu mugabo afite igikapu kirimo mashine.

Yahise amusatira undi ashaka kwiruka aba aramufashe basanga muri icyo gikapu harimo mashine ebyeri zose asanga ari izari mu biro bye. Gaby akavuga ko harimo n’amashine nshya yari amaze iminsi aguze kuko indi yakoreshaga nayo bari bamaze kuyiba.
Muri icyo gikapu cya Innocent basanzemo imfunguzo nyinshi ndetse na toronovise bigaragara go ko arizo afunguza amabiro y’abantu.
Hari hashize iminsi abakozi b’akarere ka Ruhango bataka imashini zabo zibura mu buryo budasobanutse. Bakavuga ko muri uyu mwaka hari hamaze kwibwa mashine zisaga 17.

Rwibasira Innocent yarinze avanwa ku biro by’akarere ka Ruhango aho yafatiwe ajyanywe kuri polisi, ataremera ko izi mashine yazibye, ndetse akaba atanashakaga umuntu ugira icyo amubaza.
Iki cyaha kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugera ku myaka ibiri.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bene ngango nifatwe bakanirwe urubakwiye kandi bijye bitangazwa kugira ngo bibere isomo n’abandi babitekereza
Nyamara uyu azabazwe nizindi Machine zahibwe kuko wasanga yarabimenyereye kandi bravo Gabby kuko wagaragaje ko imyitozo wahawe itapfuye ubusa.Uri inararibonye koko mukurinda umutekano!!!!!!!!!!!.