U Buyapani na UNFPA batanze ibikoresho bifasha mu kwirinda Covid-19 mu nkambi z’impunzi

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), batanze ibikoresho by’ubwirinzi ku miryango ikora ibikorwa byo kwita ku baturage, kugira ngo abakozi b’iyo miryango bakomeze gufasha impunzi ariko birinda muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo bikoresho by’ubwirinzi biri mu makarito asaga 3.000 byashyikirijwe ku mugaragaro iyo miryango tariki 14 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali, iyo miryango ikaba ari Africa Humanitarian Action (AHA), Save the Children International (SCI) na Alight Rwanda wahoze witwa American Refugee Committee-ARC.

Iyo nkunga ni inyongera ku mushinga w’u Buyapani ugamije kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no gufasha mu kuzamura ubumenyi n’imyumvire ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imibonano mpuzabitsina. Ni umushinga ugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunoza uburyo bwo gutanga serivisi muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Ni umushinga uzamara umwaka umwe, ariko ushobora no kongerwa, hakoreshwa agera ku 400.000 by’Amadolari, mu gufasha abagore n’abakobwa basaga 28.500, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15-49, n’abandi bagore 500 barimo abatishoboye ndetse n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba mu nkambi esheshatu ziri mu Rwanda.

Yukako Ochi, Umuyobozi wungirije w’iyo gahunda muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, yagize ati “ Ibyo bikoresho bizafasha mu kurinda abakozi bo mu nzego z’ubuzima, mu gihe batanga serivisi zo gufasha abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 ”.

Uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kurinda abakozi b’imiryango itanga ubufasha ikorera mu nkambi, bibafasha gukomeza gutanga serivisi nziza ku babagana.

Yagize ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Guverinoma y’u Buyapani, ku nkunga yabo bakomeza gutanga, kugira ngo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, n’iz’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana zikomeze gutangwa no muri ibi bihe by’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19”.

Iyo nkunga ije nyuma ya raporo iherutse gutangazwa, igaragaza ko imibare y’abana bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yiyongereyeho 33% mu gihe cya COVID-19, Sibomana Marcel, uhagarariye gahunda y’ubuvugizi bw’umwana muri ‘Save the Children’ mu Rwanda, yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ibyo birangire.

Sibomana ati “Dukwiye guhaguruka tugakora dufatanyije, kugira ngo turinde buri mwana wese mu Rwanda, by’umwihariko mu nkambi z’impunzi. Iyi nkunga izadufasha mu gutegurira abakozi bacu kuba bagera kuri benshi kandi banirinze”.

Bernard O. Ochieng uhagarariye umuryango Alight, uri mu Rwanda guhera mu 1995, yavuze ko icyorezo cya Covid-19, cyakomye mu nkokora imiryango y’abaterankunga, ariko kandi cyanayisigiye amasomo akomeye yo kumenya uko yavugurura bimwe mu bikorwa byayo.

Ochieng yagize ati “Amasomo akomeye twavanyemo, ni ukuba abantu b’ingirakamaro, kumenya guhanga udushya no kumenya kumva abo dukorera . Ibi twabonye ko bishoboka, cyane cyane urebye uko u Rwanda rwashoboye guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’abaturage babigizemo uruhare”.

Bitu Abebe, uhagarariye umuryango ‘AHA’ mu Rwanda , yavuze ko iyo hatabaho inkunga ziturutse hanze ibikorwa by’imiryango ifasha abababaye muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 byari kuba bikeya cyane, ashimira u Buyapani na UNFPA.

Guverinoma y’u Buyapani yabaye umufatanyabikorwa ukomeye wa UNFPA mu bijyanye n’ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abaturage . Muri rusange ku rwego rw’Isi, mu 2016, u Buyapani bwahaye UNFPA inkunga ibarirwa muri miliyoni 36 z’Amadolari ya Amerika yakoreshejwe muri gahunda za UNFPA zo kwita ku baturage. Byongeye kandi,u Buyapani bwateye inkunga UNFPA Rwanda mu 2018 ibarirwa mu bihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka