#COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 36

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 36, bakaba babonetse mu bipimo 6,720.

Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 99 i Kayonza n’umugabo w’umugabo w’imyaka 75 i Nyamasheke. Abantu batatu ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,316.

Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 12, Nyamasheke 5, Muhanga 3, i Kigali 2, Gakenke 2, i Gatsibo 2, na Ruhango 2.

Ahandi mu turere twa Gicumbi, Gisagara, Karongi, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu na Kayonza habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka