Gen Mubarakh Muganga yakiriye abasirikare baturutse mu Bufaransa
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF Gen Mubarakh Muganga, yakiriye kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’abasirikare baturutse mu Bufaransa, riyobowe na Brigadier General Patrick Vaglio, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu bihugu byo mu Majyepfo, mu Biro Bikuru by’Ingabo z’u Bufaransa.
Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura, impande zombi zagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, hagamijwe gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.
Itsinda ry’Abafaransa riri mu Rwanda kuva tariki 4 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2025, mu nama ya Gatatu ya Komisiyo y’Ubufatanye mu bya gisirikare ihuza u Rwanda n’u Bufaransa.
Iri tsinda ry’abasirikare b’Abafaransa ryasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|