Abantu babiri bishwe na #COVID19 i Huye

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 67 n’umugabo w’imyaka 69 bitabye Imana i Huye bazize icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, mu Rwanda ntawakize Covid-19. Abayanduye ni 80 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,424. Abakirwaye bose hamwe ni 1,268.

Abantu babiri yishe bahise buzuza umubare w’abantu 348 imaze kwica, umuntu umwe ni we urembye. I Karongi ni ho habonetse abarwayi bashya benshi 38, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nugukora ibishoboka byose,tukubahiriza amabwiriza.twambara agapfukamunwa dukaraba tunahana intera ya metero

nduhira yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka