Rusizi: Abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

Abo bantu bose batandatu ni abagore bakaba batawe muri yombi nyuma y’uko basagariye umucamanza wari umaze kuburanisha urubanza baregagamo uwo bashinja kubatwarira amafaranga mu bucuruzi bw’uruhererekane, akaba ngo yari yagizwe umwere.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

Kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose ku mucamanza cyangwa undi muyobozi uwo ari we wese mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka