#COVID19: Mu Rwanda abantu 1211 bakize, abapfuye ni 16

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 792 babasanzemo Covid-19, muri bo 306 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 1211, abantu 16 bitabye Imana, naho abarembye ni 73 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore barindwi b’imyaka 77, 75, 61, 58 (Kigali), 72 (Rubavu), 62 (Muhanga) n’uw’imyaka 42 (Rusizi) n’abagabo icyenda b’imyaka 95 (Muhanga), 81, 74, 64, 55, 38 (Kigali), 78, 74 (Musanze) n’undi w’imyaka 58 (Rusizi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 598 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 14,643.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka