Abantu 10 bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa cyenda, mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve hafatiwe abantu 10 barimo basengera mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana. Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Aba bantu bafashwe nta n’umunsi umwe urashira mu Murenge wa Muko wo muri aka Karere hafatiwe abantu 24 bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, ubwo babapimaga batatu muri bo bakaba barasanze baranduye COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana aba bantu 10 bafatiwemo, Maniteze Jean d’Amour ubwo yaganiraga n’abafashwe yabagiriye inama y’uko amasengesho agomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko icya mbere ari ubuzima.

Yagize ati “Amasengesho ntiyabaho umuntu atariho cyangwa adafite ubuzima bwiza. Icya mbere rero nuko habanza kubahirizwa amabwiriza. Niba insengero zifunzwe nimureke kurenga ku mabwiriza mutegereze igihe zizafungurirwa, mwirinde kwandura no kwanduza abandi kuko iki cyorezo ntigikangwa n’amasengesho.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Tuyisenge barimo basenga duhita tujyayo koko dusanga hari abantu 10 bateraniye mu cyumba gifunganye birengagije amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.”

SSP Kanobayire yavuze ko basanze abo bantu baturutse mu mirenge ya Cyuve na Muhoza bose bakaba basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

Yasabye abaturage muri rusange ko bakwiye kumva ubukana bw’icyorezo cya Koronavirusi bakubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye kuko umubare w’abacyandura n’abo gihitana urushaho kwiyongera.

Yagize ati “Birababaje kubona nta n’umunsi n’umwe urashira twerekanye abantu 24 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hakabonekamo n’abantu batatu banduye iki cyorezo ariko abantu bakaba n’ubu batumva inama bagirwa zo kurwanya Covid-19. Abantu bakwiye kumva ko iki cyorezo kugira ngo tubashe kugihashya bisaba uruhare rwa buri wese akurikiza amabwiriza yose kandi agakebura uyarengaho.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kudahishira abarenga ku mabwiriza ndetse n’abakora ibyaha.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade y’Akarere ka Musanze, Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ufashe umuntu asenga uba ufashe imana...mubareke mubagire inama amasengesho niyo dukeneye muri ibi bihe ! Byaragaragaye ko abakomeye ntacyo babasha kutumarira kuri corona kuko nabo batorohewe. Murakoze

Luc yanditse ku itariki ya: 15-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka