Muhanga: Umugabo wasambanyije ku gahato umugore yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku itariki ya 09 Nyakanga 2021 rwahamije icyaha umugabo wasambanyije ku gahato umugore amutegeye mu nzira, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na Miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Uregwa wavutse mu mwaka wa 1994, atuye mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Ku itariki ya 23 Mutarama 2020, mu masaha yo hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya n’igice z’umugoroba, ngo yategeye mu nzira ahantu hari agashyamba umugore wari uvuye guhahira mu gasoko bita Ndaburaye, amusambanya ku gahato abifashijwemo n’undi mugabo mugenzi we utarabashije kumenyekana.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu gihe uwahohotewe yari arimo ataha, abantu babiri bari inyuma ye, umwe yahise amutanga imbere amutambika akaboko gafashe icyuma mu ijosi, undi ahita azamura ingofero y’umupira uwo mugore yari yambaye, ahambirizaho igishumi yari afite, bahita bamukururira mu gashyamba kari aho bafata igitambaro (esharpe) yari afite bakimubohesha amaboko bayashyize inyuma, bayahuza n’ukuguru baguhinnye.

Umugore kuvuga byaramunaniye, bahita bashishimura imyenda yari yambaye umwe muri bo atangira kumusambanya mu gihe mugenzi we yari afatiye icyuma mu ijosi kugira ngo uwo mugore atavuga, uwamusambanyaga arangije abwira mugenzi we ngo ako kagore bakareke kazagwe ahandi, bahita biruka, umugore abona gutaka. Uwamwumvise bwa mbere atabaza ni we waje kumubohora.

Uregwa yahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 mu itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya sibyo dufite inzego zizewe kandi zikomeye uwo mugenzi we nashakishwe nawe afatwe ikigaragara nuko uwo wagashwe amuzi,uwamushyira kumulro,yamubuga,ikindi ni havugwa ibihano nindishyi zijye zivugwa,imitungo yabo igurishwe*

lg yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ariko ndibaza nigute uwo barikumwe ndavuga nyirugusambanya uwo mugore ko yafashwe uwo barikumwe nigute atabashije kumenyekana kdi barikumwe ubwo c tuvuge ko abo babikoze batari baziranye?icyo bakoze nigikorwa cyubugwari kurangiza ugacaho gusa hhhhhhhhh imna yakinze akaboko ahubwo uwo mugore aba yarahasize ubuzima

Kayitare yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka