Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka kigamije kugabanya ibibazo bigaragaramo cyane cyane mu Mirenge irimo inzuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikishije, bityo ko kireba umuryango nyarwanda muri rusange aho kugiharira bamwe.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, arashishikariza ba rwiyemezamirimo gukora ubworozi bw’amafi ku bwinshi hagamijwe umusaruro wayo ukarenga uboneka mu burobyi kuko ukiri 10%.
Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.
Ni imwe mu nyubako zibarizwa mu zigize ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza n’ubwo itagikoreshwa. Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yavuze ko iyi nzu ari inzu y’amateka. Ati: “Ni inzu y’amateka ashingiye ku kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarazaga kwivuriza (…)
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza iyo umugabo yabagezagaho ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe, ngo bamusabaga kuriceceke kuko kurivuga byaba ari ukwisebya mu bandi bagabo, ariko nyuma yo guhugurwa biyemeje guhindura imyumvire.
Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.
Niyonzima Olivier ukuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko betejwe imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo. Mubuhamya bwe, yavuze ko muri aka gakiriro gakoreramo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora ubudozi, ububaji, gusudira, no gushushanya.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.
Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.
I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira ku birango by’ubukirisitu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.
Imiryango 24 y’abahoze ari abasirikare bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe ariko bigaragara ko batishoboye, bahawe inzu zo kubamo basabwa gufatanya n’abandi basanze mu bikorwa bibateza imbere.
Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Seka, Akagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, bavuga ko gutanguranwa amazi kubera ibura ryayo byari byarabateje amakimbirane mu miryango, kuko abagabo batabashiraga amakenga ku kubyuka ijoro bajya kuyashaka, ariko ubu kuva bayegerezwa kandi ahagije, icyo kibazo ngo ntikikiriho.
Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.
Abarokokeye Jenoside muri Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batereranywe n’abakabatabaye harimo abaganga, aribo bagombaga kugira uruhare runini mu kubarindira ubuzima.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi. Mu cyumweru cyo kwibohora, Akarere ka Kayonza karimo gutaha ibikorwa remezo bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe ubufatanye hagati ya Pariki y’Akagera n’abayituriye, Karama Joseph, avuga ko uyu mwaka bashoye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 250 mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage bayituriye aturuka ku nyungu zabonetse kubera ibikorwa by’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, Dr. Ngabire Nkunda Philippe, avuga ko kwiyongera kw’inzu z’ababyeyi bizatuma babasha guhabwa serivizi nziza bityo bigabanye impfu zabo n’iz’abana.
Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashyikirije abatishoboye batanu inzu zo kubamo, Utugari twa Karambi na Mbarara ndetse n’Umurenge wa Nyamirama babona inyubako nshya, ngo bikazafasha guha abaturage serivisi inoze.
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba barishimira serivisi z’ubuvuzi bakomeje kwegerezwa ku bitaro bya Gahini, by’umwihariko kuvura amaso kuko bituma babasha kwivuriza ku gihe, bitabasabye kujya i Kabgayi, hafatwa nk’ahafite inararibonye mu kuvura amaso.
Daniel Niyonshuti wavutse mu 1994, aravuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirenga imyaka itanu aba ku muhanda, nyuma yo kubireka agasubira ku ishuri yabaye muganga, none ubu uvura akanabyaza abagore.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye harimo gushyirwaho amasomo yihariye yo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Kayonza rwafashe abayobozi b’ibigo by’amashuri 11 bakurikiranyweho kunyereza hafi Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda (27.970.419Frw).
Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, abahinzi bakaba bavuga ko bahombye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bamaze gushoramo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda ugamije kurwanya isuri, ahacukuwe imirwanyasuri ndetse iyasibye irasiburwa.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ruramira by’umwihariko abarokokeye ku cyuzi cya Ruramira, barifuza ko hashyirwa ikimenyetso nk’ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse bamwe bakajugunywamo.
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga KWIIP, imirenge irangwamo izuba ryinshi ya Ndego, Rwinkwavu na Kabare igiye guhabwa uburyo bwo kuhira imyaka, mu rwego rwo guhangana n’amapfa atuma hari abasuhuka.