Iburasirazuba: Banki ya Kigali n’abikorera biyemeje kwagura imikoranire

Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.

Babisabye ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2022, mu nama yahuje ubuyobozi bwa BK n’abakiriya bayo higanjemo abikorera mu Turere twa Rwamagana, Ngoma, Kirehe na Kayonza ari na ho inama yabereye.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kayonza, Ashimwe Charles, avuga ko Intara y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi yashorwamo imari yabyara inyungu ku ruhande rw’abikorera na za Banki.

Avuga ko kugira ngo izo nyungu ziboneke hakwiye kubaho imbaraga zihuza abikorera n’abatanga amafaranga aba akenewe kugira ngo ayo mahirwe agerweho.

Ati “Turi muri gahunda yo kwihutisha iterambere kandi ibyo bisaba ko buri wese akoresha imbaraga zidasanzwe. Turifuza ko Banki yegera cyane abikorera kugira ngo twese tugere ku ntego.”

Mu bikenewe cyane ngo harimo inyubako zigezweho zakwakira ba mukerarugendo, amavuriro agezweho yigenga n’ibindi.

Ashimwe uyobora abikorera muri Kayonza avuga ko ibi bikozwe byafasha impande zombi kubona inyungu.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kwegera abakiriya bifite inyungu kuko babona amahirwe y’imishinga y’abikorera aho kubireba gusa mu mpapuro zisaba inguzanyo.

Yijeje ubufatanye mu gukora imishinga yunguka no kuyiha inguzanyo ndetse bakongeraho n’inama z’uburyo iyo mishinga yakunguka.

Kubera ko Abanyarwanda benshi bakora ubuhinzi n’ubworozi, BK ngo yashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana imishinga yo muri ubwo bwoko kugira ngo ababikorera barusheho gutera imbere.

Ni byo Dr Diane Karusisi yasobanuye, ati “Iyo urebye mu bukungu bwose bw’Igihugu inguzanyo zijya mu buhinzi n’ubworozi ni nkeya cyane ku buryo zitagera ku 10% kandi abantu barya mu Rwanda ni 100%. Twabibonyemo icyuho dushyiraho ishami ribishinzwe, turagenda dusura ibikorwa kugira ngo turebe uko twakomeza kubatera inkunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, avuga ko iyi Ntara irimo amahirwe menshi yashorwamo imari nk’ubukerarugendo ahaboneka Pariki y’Akagera n’ibiyaga 31, ndetse n’umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, n’ubuhinzi n’ubworozi.

Abayobozi ba BK basuye umushinga w'ubuhinzi bw'indabyo
Abayobozi ba BK basuye umushinga w’ubuhinzi bw’indabyo

Avuga ko ubwo abikorera basaba Banki kubegera na yo ikavuga yiteguye, inshingano z’ubuyobozi ari ukubahuza kugira ngo bakorane iterambere ryihute.

Ati “Twasanze hari uburyo ifite buhuye n’ibyo twifuza n’amahirwe dufite kandi n’ibyo twatoranyije tugiye gushyira imbere, harimo guteza imbere uruhererekane rushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Tumaze iminsi tuganira n’abahinzi n’aborozi, ubu rero tugiye kubahuza na BK kugira ngo ibyifuzwa bigerweho mu buryo bwihuse.”

Mbere yo kugirana ibiganiro n’abakiriya bayo, abayobozi ba BK babanje gusura icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana ndetse n’umushinga w’ubuhinzi bw’indabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka