Kayonza: Abitabiriye ‘Rise and Shine Talent Hunt’ bagaragaje ubuhanga butangaje

Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.

Bamwe mu bitabiriye irushanwa mu Karere ka Kayonza
Bamwe mu bitabiriye irushanwa mu Karere ka Kayonza

Mu Ntara y’Iburasirazuba igikorwa cyo gutoranya abo banyempano, cyabereye mu Karere ka Kayonza ku wa 08 kugeza ku wa 09 Ukwakira 2022.

Abanyempano bagera kuri 50 ni bo bari biyandikishije baturutse mu Turere dutandukanye tw’iyi Ntara.

Abanyempano 22 ni bo bagize amahirwe babasha gutambuka mu kindi cyiciro cy’amatora azakorwa, binyuze kuri telefone no ku rubuga rwa interineti nk’uko abategura iki gikorwa babitangaje.

Bbagize bati “Ikigiye gukurikiraho, hagiye gutangira amatora kuri website yacu ndetse tuzatanga n’uburyo bazatora kuri telephone”.

Abategura iki gikorwa baganira na Kigali Today bavuze kandi ko batunguwe n’abanyempano badasanzwe bagaragaye kuri site ya Kayonza.

Byari ibyishimo ku bitabiriye irushanwa mu Karere ka Kayonza
Byari ibyishimo ku bitabiriye irushanwa mu Karere ka Kayonza

Bati “Ikintu cyatunguranye tutari twiteze, twabonye abanyempano badasanzwe pe! Navuga ko tutari twiteze kubona abanyempano bameze gutyo”.

Iri rushanwa rizazenguruka u Rwanda, nyuma yo kuva i Kayonza, mu Burasirazuba ubu hatahiwe abo mu Ntara y’Amajyaruguru bazahurira mu Karere ka Musanze ku wa 15-16 Ukwakira 2022.

Abifuza guhatana muri iri rushanwa biyandikisha banyuze ku rubuga rw https://jamglobalevents.com/events, abatabishobohe bakaziyandikishiriza kuri site ziberaho irushanwa.

Kwiyandikisha umuntu umwe yishyura 5000 Frw, itsinda ry’abantu babiri kugera kuri batanu bakishyura 15,000Frw mu gihe amakorali yishyura 25,000Frw.

Uzegukana irishanwa rya Rise and Shine Talent Hunt azahembwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri abone miliyoni eshatu naho uwa gatatu akazahabwa miliyoni ebyiri.

Abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka

Iri rushanwa rizabera ku ma site atandatu, ari yo Huye, Kayonza (ryamaze kuba), Kigali, Musanze, Rubavu na Rusizi.

Biteganyijwe ko rizasozwa muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023, ari na bwo ibihembo bizatangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka