Art Rwanda Ubuhanzi: Abanyempano bakomeje guhatana
Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.
Ku ikubitiro ku wa 16 Kanama 2021, abanyempano barenga 45 baturutse mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bateraniye kuri Midland Hotel mu Karere ka Kayonza, ngo banyure imbere y’akanama nkemurampaka mu gutoranywamo abazahagararira iyi Ntara ku rwego rw’Igihugu.
Aka kanama nkemurampaka kari kagizwe na Mazimpaka Kennedy, umenyerewe mu itunganywa rya filime, abahanzi Riderman na Nirere Shannel, Uwamahoro Angel, Bushayija Pascal mu bugeni ndetse n’umuhanzi w’imideri Laurène Rwema.
Abahatanye barushanijwe mu byiciro by’ubuhanzi binyuranye, birimo kubyina no kuririmba, gushushanya, gukina ikinamico, imideli, gukina filime n’ubuvanganzo.
Umwe mu bahatanye w’abashije kubona Yego 6 imbere y’akanama nkemurampaka, Ukwishatse Wivine ukora ibihangano bitandukanye by’ubugeni, yiteze ko azakuramo imbaraga zo gufasha bagenzi be naramuka atsinze.
Yagize ati “Nifuza gufasha bagenzi banjye, abari n’abategarugori bakamenya ko nta mwuga batakora, ndetse ngo ubatunge mu gihe bawushyizemo imbaraga.”
Mazimpaka Kennedy, umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yashimye urubyiruko rwanyuze imbere yako, n’ubwo bose atari ko babashije gutsinda, gusa buri wese yatahanye impanuro zamufasha kunoza umushinga we.
Abanyempano barenga 3,402 biyandikishije ku rwego rw’uturere haza gutsinda 741 mu turere twose, aribo barimo guhatanira guhagararira intara zabo ku rwego rw’igihugu.
Dore uko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi iteye
16-18 Kanama 2022: Kayonza, ahahurira abatsinze ku rwego rw’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba.
23-24 Kanama 2022: Rubavu, hazahururira abatsinze ku rwego rw’uturere mu Ntara y’Iburengerazuba.
26 Kanama 2022: Rusizi, hazahururira abatsinze ku rwego rw’uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
30 Kanama-2 Nzeri 2022: Huye, hazahururira abatsinze ku rwego rw’uturere mu Ntara y’Amajyepfo.
7-8 Nzeri 2022: Musanze, hazahururira abatsinze ku rwego rw’uturere mu Ntara y’Amajyaruguru.
13-15 Nzeri 2022: Mu nzu ndangamateka ya Kanombe, hazahurira abatsinze muu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Moise Niyonzima
Video: Eric Ruzindana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igihe umuntu atsinze muntara nikihe kintu cyingenzi yakwitegura agiye guhatana kurwego rwigihugu, kurwego rwigihugu ngaho bahita abanyempano bangahe, minimum ?