Dore inzu Umwami Rudahigwa yivurijemo bwa mbere

Ni imwe mu nyubako zibarizwa mu zigize ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza n’ubwo itagikoreshwa.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yavuze ko iyi nzu ari inzu y’amateka. Ati: “Ni inzu y’amateka ashingiye ku kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarazaga kwivuriza hano hataragirwa ibitaro ahubwo hari hameze nk’ikigo nderabuzima”.

Nk’uko bisanzwe ko umurwayi n’umuganga baba bafitanye ibanga ry’uburwayi runaka cyangwa se uko umurwayi arwaye, niko bimeze no ku Mwami Rudahigwa n’umuganga wamuvuraga icyo gihe kuko ntihazwi indwara yabaga arwaye.

Dr Ngabire Nkunda avuga ko icyo gihe umwami yaturukaga i Nyanza akaza kwivuriza mu Burasirazuba bw’Igihugu kuko ngo yazaga akurikiye umuzungu w’umuganga wari uhari. Ati: “Habaga umuzungu w’umuganga Dr Joe Church, ngira ngo ni we yazaga akurikiye nk’inzobere iteye imbere mu by’ubuvuzi”.

Dr Joe Church waje ku mugabane wa Afurika nk’umumisiyoneri (yigisha iyobokamana), yahamaze imyaka 44 aho yakoze ibikorwa bitandukanye mu bihugu by’u Rwanda ndetse na Uganda birimo iyogeza butumwa ndetse n’ubuvuzi.

Ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda Abanyarwanda bakoreshaga imiti gakondo mu kwivura kandi bagakira. Byagiye bihinduka buhoro buhoro nyuma y’umwaduko w’abazungu kuko bagiye bazana ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo, ubuvuzi, uburezi, insengero n’ibindi.

Ntibyari byoroshye kwizeza Umunyarwanda cyangwa umwirabura muri rusange ko wamuvurisha ibindi bindi cyane cyane ko babaga batabizi ndetse batabisobanukiwe usibye kuba wagerageje kwizera ukuvura ari na ho Dr Ngabire ahera avuga ko kuba Umwami Rudahigwa yaraje kwivuza byaturutse ku kuba yari asobanutse. Ati: “Sinabibajijeho byinshi gusa kuba yaraje kwivuza aturutse mu Ntara y’Amajyepfo akaza Iburasirazuba bisobanuye ko Umwami yari asobanutse, kuko yanze gukoresha imiti gakondo idafite ubushakashatsi ahubwo agahitamo umuganga uzwi wemewe”.

Avuga ko n’ubwo indwara yivuzaga icyo gihe itazwi kubera ibanga ry’umurwayi na muganga ngo ikizwi ni uko yakize ndetse ko atari rimwe yahivurije gusa, ahubwo ngo yagiye ahagaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka