Abagana ibitaro bya Gahini barishimira ko begerejwe ubuvuzi bw’amaso

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Iburasirazuba barishimira serivisi z’ubuvuzi bakomeje kwegerezwa ku bitaro bya Gahini, by’umwihariko kuvura amaso kuko bituma babasha kwivuriza ku gihe, bitabasabye kujya i Kabgayi, hafatwa nk’ahafite inararibonye mu kuvura amaso.

Ibikoresho byabugenewe birahari muri gahunda yo kuvura amaso
Ibikoresho byabugenewe birahari muri gahunda yo kuvura amaso

Abo baturage bavuga ko mbere kubera ubushobozi buke, batabashaga kujya kwivuza i Kabgayi mu Ntara y’Amajyepfo, nka hamwe havugwa ko haba abaganga b’inzobere mu kuyavura, bityo bamwe bikabaviramo ubuhumyi ndetse no guhabwa akato mu miryango no mu baturanyi.

Mukahigiro Belancila wivurizaga ku bitaro bya Gahini amaze kubagwa aturutse mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yari amaze igihe kirekire arwaye amaso ariko akabura ubushobozi bumujyana i Kabgayi.

Ati “Maze igihe kigera nko ku myaka umunani hafi icyenda ntivuza amaso. Icyatumye ntajya kwivuza i Kabgayi ni ubukene ndetse n’ubujiji, kuko numvaga umuntu ushaje atakwivuza amaso ngo akire nk’uko na bamwe iwacu bakundaga kubimbwira ngo ni uguhuma kubera gusaza”.

Mukahigiro avuga ko yishimiye kuba ku Bitaro by’i Gahini barahazanye uburyo bwo kuvura amaso, kuko mbere byagoranaga aho wasangaga haza abaganga bakabasuzuma bakabohereza kujya kwivuriza i Kabgayi, ariko ngo iyo waburaga uko ujyayo byarangiriraga aho.

Ati “Hari igihe hazaga abaganga bagasuzuma ndetse bagafasha abarembye kujya i Kabgayi, rimwe rero naraje bampa tariki 7 ariko njye nisomera tariki 8, ngezeyo nsanga abandi baraye bagiye maze birangirira aho. Sinagarutse kuko ntawe nari mfite untera inkunga, nkagira ngo ni n’izabukuru nk’uko nabibwirwaga”.

UWO mukecuru uvuga ko atibuka imyaka ye ariko akaba agereranya ko yaravutse mu 1944, yaje arandaswe kuko atabashaga kureba dore ko rimwe na rimwe yabaga yicaye ku irembo, umuntu yasuhuza akabaza uwo ari we kuko yabaga atabasha kureba, ariko ubwo yaganiraga na KT Radio yemeje ko areba ibintu byose kandi neza.

Umusaza na we wari ku Bitaro bya Gahini ategereje kubagwa, yavuze ko n’ubwo atarabagwa ariko afite ikizere kuko na mbere babanje kubaga ijisho rimwe rikaba rireba neza, ubu hakaba hasigaye irindi.

Ati “Kabgayi nayumvaga bayivuga. Nk’ubu ntuye i Gatsibo, kuza kwivuriza inaha Kayonza natanze ibihumbi bitanu, mu gihe bari bambwiye ko kujya i Kabgayi bizansaba hafi ibihumbi mirongo inani, nuko ndabyihorera”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, avuga ko kuba ibyo bitaro ubu bibasha kuvura abarwayi b’amaso badasabwe kujya i Kabgayi, bizorohereza abaturage guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe.

Ati “Birashimishije, ubu tumaze amezi ane tubaga indwara z’amaso. Umuganga aza ahangaha kabiri mu cyumweru kuko noneho dufite ibikoresho byose bikenerwa. Mbere twarabitiraga, hakabanza kubaho ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bajya guteguza abaturage bakazaza ari uko twatiye ibikoresho bakabona kubagwa”.

Mu mezi ane ashize babonye ibikoresho bihagije mu kuvura amaso, ibitaro bya Gahini bimaze kubaga abarwayi bari hagati ya 100-150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka