Iburasirazuba: Mu mezi atandatu abajura bibye Televiziyo 123 na Mudasobwa 133

Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.

Abibaga bene ibi bikoresho by'ikoranabuhanga n'iby'amashanyarazi bafatiwe ingamba zikomeye
Abibaga bene ibi bikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi bafatiwe ingamba zikomeye

Byatangajwe tariki ya 03 Kanama 2022, mu nama yahuje abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoze mu Turere twa Kirehe na Ngoma, hamwe na Polisi y’Igihugu ndetse n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).

Muri iyi nama abacuruzi b’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga basobanuriwe ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gushyirwa ahagaragara aho ayo mabwiriza atanga umurongo ngenderwaho hagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoresho no gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge.

Aya mabwiriza agamije guha umurongo n’icyerekezo cyiza ubu bucuruzi, gufasha ababukora gukora kinyamwuga no kubungabunga uburenganzira bw’abagura ibi bikoresho n’ubuziranenge bwabyo.

Aya mabwiriza ateganya ko ukora ubu bucuruzi wese agomba kubanza gusaba uburenganzira muri RICA akandikwa ndetse n’ibikoresho acuruza bikaba byanditse kandi bifite inkomoko izwi, bitandukanye n’ibyakorwaga aho buri wese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ibyinshi muri byo bidafite inkomoko izwi.

Ateganya kandi ko uguze ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe n’ubimugurishije bagirana amasezerano yanditse cyangwa hakabaho gutanga inyemezabuguzi (Facture) ihabwa uguze, ibi bikazafasha mu gukemura ibibazo byavuka hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Ayo masezerano bagirana akubiyemo umwirondoro wose w’umucuruzi n’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe, igiciro cyacyo n’umwirondoro wose w’umuguzi byose bigaherekezwa n’imikono yabo bombi ihamya ko bemeranyijwe ku biranga ikiguzwe n’inkomoko yacyo.

Niwemutoni Yvette ukorera ubucuruzi mu Karere ka Ngoma avuga ko kugura ibi bikoresho kenshi byatezaga ibibazo kuko waguraga n’umuntu ntaguhe inyemezabwishyu byongeye nta n’icyemeza ko icyo gikoresho ari icye koko.

Ati “Niba umuntu azanye igikoresho urugero ni Radiyo, ntubizi niba ari iye cyangwa atari iye, wamara kuyigura yenda nyirayo akaza kuboneka yenda bayimwibye, urumva ahita aguteza ingaru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twose, hakurikijwe abatanze ibirego ko babuze ibikoresho byabo byibwe, ari televiziyo (Flat Screen) 123, Mudasobwa 133, insinga z’amashanyarazi Metero 21,462, Telefone zigendanwa 636 na Radiyo 26.

Yasabye abacuruzi ndetse n’abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga byagize ikibazo (Abatekinisiye), kuvugurura imikorere y’akazi kabo kandi bakanakurikiza amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda ibyaha muri ubwo bucuruzi.

Yabasabye kandi kugira amakenga no gushishoza ababagurisha no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati “Bakwiye kugira amakenga no gushishoza ibyangombwa by’ugurisha mbere yo kugura. Turabasaba kandi ubufatanye no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo tubashe guhashya abagifite ingeso mbi yo kwiba.”

Yasabye abagifite ingeso mbi y’ubujura kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye akamaro kuko Polisi n’abaturage batazakomeza kubihanganira ahubwo bazabafata baryozwe ibyaha bakoze.

Aya mabwiriza ateganya ko ushaka gucuruza ibi bicuruzwa abanza kubisaba muri RICA hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 5,000 y’ubusabe.

Mu gihe ubusabe bwe bwemewe yishyura amafaranga 10,000Frw y’uruhushya rumwemerera gukora ku mugaragaro. Uru ruhushya rumara igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Aya mabwiriza ateganya ibihano by’amande y’amafaranga 50,000Frw k’uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amasezerano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Aya mabwiriza kandi ateganya igihano cy’ibihumbi ijana (100,000Frw) ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza. Uzafatwa akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya 200.000Frw.

Abasanzwe bakora ubu bucuruzi bahawe igihe cy’amezi 3 bakaba basabye impushya zibemerera gukora (itariki ntarengwa ni 11-10-2022) mu gihe n’abashya bashaka kubukora bemerewe gutangira gusaba uruhushya muri RICA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira ngo ubu bujura bucike nta muntu wagombye gucuruza ibintu byakoze.nk’insinga z’amashanyarazi zagombye gucuruzwa cg gutangwa na REG yonyine.umunty ujya gucuruza insinga z’amashanyarazi zakoze aba yazikuye he?

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka