Kayonza: Amata aca ku ruhande aruta ajyanwa ku makusanyirizo

Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza bahitamo kugurisha amata y’inka zabo mu dusantere tw’ubucuruzi na resitora, aho kuyajyana ku makusanyirizo, ahanini kubera imicungire mibi y’amakoperative ndetse no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bayabagurira.

Amata aca ku ruhande ngo aruta ajyanwa ku makusanyirizo
Amata aca ku ruhande ngo aruta ajyanwa ku makusanyirizo

Akarere ka Kayonza kari mu dufite inka nyinshi 66,265 muri zo 42,018 zikaba zikamwa, ku munsi amata aca ku makusanyirizo yayo (MCC na MCP), angana na litiro 20,500 nyamara haboneka angana na litiro 76,002 bivuze ko litiro 55,502 z’amata aca ku ruhande.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, asaba aborozi kunyuza amata yabo ku makusanyirizo kuko aribwo haboneka isoko ryiza ry’umukamo, kandi n’igiciro gihoraho ndetse bakanafasha kubona amata meza afite ubuziranenge.

Ati “Aborozi tubashishikariza kunyuza amata yose ku makusanyirizo kuko aribwo bazabasha kubona isoko rigari bitewe n’uko nabo bafite amata menshi. Aca ku ruhande akenshi aba yashyizwemo amazi, atujuje ubuzirange ndetse n’abayagura ntibaba bayafite nk’amata mazima.”

Kenshi amata aca ku ruhande ni agemurwa n’abitwa abacunda, aba ngo bakaba bagiye guhuzwa mu makoperative kugira ngo bakorane n’asanzwe, y’aborozi acunga amakusanyirizo y’amata kugira ngo yose agemurwe ku makusanyirizo.

Mpirwande Daniel, umworozi mu Murenge wa Gahini, avuga ko impamvu amata menshi aca ku ruhande biterwa n’ibiciro biri hasi ndetse no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo babagurira.

Agira ati “Ibiciro ntibizamuka ugasanga bamwe bahitamo kwiyororera ibimasa cyangwa bakagurisha amata ahandi atari ku makusanyirizo. Ikindi amata arakopwa abantu bakatwambura nyamara ibihingwa bidakopwa ugasanga umworozi agenda ahagwa.”

Ufashe umubare w’inka zikamwa n’amata aboneka usanga imwe mu Karere ka Kayonza ikamwa litiro imwe n’ibice umunani ku munsi (1.8 ltrs), Meya Nyemazi avuga ko ikibazo cy’umukamo kizakemurwa no gutera ubwatsi bw’amatungo, gufata amazi ndetse no kororera mu biraro amatungo ntakore ingendo ndende ajya gushaka amazi.

Agira ati “Birasaba gukoresha neza inzuri zikaba zikoreye, gufata amazi y’imvura, hari kandi no gushyira inka mu biraro aho kugira ngo zifate umwanya munini zigenda mu rwuri, ahubwo aho zagendaga hahingwe ubwatsi ubwoko bitandukanye.”

Mu bibazo aborozi bagaragaza bikiri imbogamizi mu bworozi bwabo by’umwihariko kongera umukamo, harimo ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu kuvugurura ubworozi bihenze nk’imashini izinga ubwatsi (Bailer machine), imashini zihinga, imodoka zivoma amazi, amahema afata amazi, imashini zisya ubwatsi n’ibindi.

Hari kandi imicungire mibi y’amakoperative y’aborozi, isoko ry’amata rihindagurika, ubumamyi bwayo, ibiryo by’amatungo bidahagije, imyumvire ya bamwe mu borozi ikiri hasi, ubworozi butavuguruye.

Ikandi ikibazo ni inzuri zidakoreye, izitabyazwa umusaruro, izihingwamo tugabane, izororewemo inka nyinshi birenze ubushobozi bwazo, izidakorerwamo ubworozi, izidafite hangari, ibiraro, imirima y’ubwatsi.

Kayonza nk’Akarere gakunze kurangwamo izuba ryinshi, hari ikibazo cy’amazi make mu nzuri, amapfa, ubwishingizi bw’inka bukiri hasi, kutarwanya indwara, inkurikizi, imihanda ifasha kugeza umukamo ku isoko idahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka