Abaturage barema isoko rya Gasogororo ryo mu Karere ka Kayonza bavuga ko batarebanye neza n’abarituriye kubera kwanga kubugamisha mu gihe cy’imvura.
Abo bapasiteri 7 bimitswe biyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge ngo bigaragara hirya no hino mu Mirenge aho batuye.
Itsinda ry’abavugabutumwa 76 ryitwa “New Life in Africa” ryaturutse muri Tanzania ryatangiye igikorwa cy’ivugabutumwa mu Rwanda.
Abatuye mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza batangaza ko kwegerezwa umuyoboro w’amazi meza babifata nk’igitangaza kuko batari bazi ko yabageraho.
Abaturage b’i Kayonza bavuga ko biteze serivisi zinoze ku bayobozi kubera ko bagiye kujya bakorera mu biro bishya ahantu hisanzuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buhamya ko mu igenzura bakoze basanze hari imiryango ibarirwa mu bihumbi 11 itagira ubwiherero bigatuma abayigize biherera mu bisambu.
Mukeshimana Venuste wo muri Kayonza yahanze umurimo wo kubaza amashusho y’inyamaswa mu bisigazwa by’ibiti ku buryo hari ishusho agurisha ibihumbi 200RWf.
Abaturage batandukanye bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Mukarange kiri muri Kayonza barinubira serivisi mbi bahabwa n’iryo vuriro.
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bugarijwe n’ubujura bw’amatungo n’ubw’imyaka bejeje.
Babifashijwemo n’ikigo SACCA abana babaga mu muhanda, bari imbata y’ibiyobyabwenge bahamya ko nyuma yo kubona ububu bwabyo bakabireka biteje imbere.
Ibi byagarutsweho ubwo inkongi y’umuriro yafashe inzu itunganya umuziki igashya igakongoka ngo biturutse ku nsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.
Ububyeyi wo mu Karere ka Kayonza ufite abana bafite ubumuga bw’uruhu ahamya ko abangamiwe n’abaturanyi bahora bamuha akato kubera abo bana.
Ingabo z’ Rwanda (RDF), zoroje imiryango 15 itishoboye yo mu Karere ka Kayonza na Gatsibo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Plaque RAB864L yakoze impanuka ikomeye ihitana babiri mu bari bayirimo, abandi 70 barakomereka.
Madame Jeannette Kagame yatembereje mugenzi we Claudine Talon umudugudu wa Ndatwa w’icyitegererezo wa Nyagatovu uherereye mu Karere ka Kayonza.
Abasore n’inkumi bishyize hamwe bakorera mu gakiriro ka Kayonza bumva umwuga bize wo gukora inkweto n’ibindi bikomoka ku ruhu uzabageza ku bukire.
Abakora mu bigo byigenga cyane cyane iby’uburezi, barakangurirwa kugana sindika z’abakozi.
Nyuma yo kumara umwaka nta mvura igwa bigatera amapfa, muri Kayonza noneho haguye imvura idasanzwe isenya amazu y’abaturage inangiza urutoki.
Abantu 60 bize mu ishuri ryigisha gutunganya imisatsi n’inzara bahawe impamyabushobozi bishimira ko badashobora kuzajya mu bushomeri.
Abaturage barenga ibihumbi 24 bo mu karere ka Kayonza bibasiwe n’amapfa bari gufashwa guhangana nayo bahabwa imbuto yo gutera n’ifumbire.
Abasigajwe inyuma n’amateka ngo bishimiye ko basigaye basangira n’abandi Banyarwanda kandi mbere bitarabagaho, bakaba babikesha gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Ku munsi wa gatatu wayo Iserukiramuco Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda, FESPAD 2016, berekeje i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasizuba.
Abanyeshuri barimo kwiga gufotora mu kigo cy’itangazamakuru, Kigali Today, basuye abagore bakora ubugeni mu kigo “Women for Women” kiri mu Karere ka Kayonza.
Abagore boroye ihene zitanga umukamo baravuga ko amata yazo agurwa amafaranga menshi, ariko ngo bafite ikibazo ko zidatanga umukamo mwinshi.
Abayobora FDLR ngo bohereza abana ba bo kwiga mu gihe abavuka ku barwanyi bato birirwa batikirira mu mashyamba ya Congo.
Abanyamuryango ba AVEGA mu gihugu bagiye kurushaho gucunga neza imishinga no kuyiteza imbere nyuma yo kubiherwa amahugurwa.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahuye n’amapfa barashima Leta yabagobotse ikabaha ibiribwa, ariko bagaterwa impungenge n’uko amazi bari batezeho amakiriro arimo gukendera.
Abahoze muri FDLR barangije kwiga amasomo y’imyuga i Kayonza barasabwa kutazatatira igihango bagiranye na leta y’u Rwanda yabishyuriye bakajya kwiga.
Abagore b’i Kayonza bakorana n’umuryango Women for Women (WfW) batangiye gutunganya amata bakayakoramo Yawuruti (Yoghurt) na Foromaji nyuma yo kubiherwa amahugurwa.
Umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya inyama mu Karere ka Kayonza ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe kinini waradindiye.