Muhanga: Asaga miliyoni 200FRW ategereje abayaguza muri muri VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abaturage kwitabira gukora imishinga y’inguzanyo ziciriritse zibafasha kwiteza imbere kuko ayo mafaranga yageze ku Mirenge SACCO.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare asaba abaturage kwitabura kuguza amafaranga muri VUP
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare asaba abaturage kwitabura kuguza amafaranga muri VUP

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Imirenge SACCO ifite amafaranga asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda atarabona abayaguza, nyamara ugasanga hari abaturage bifuza kujya gukora mu mirimo y’amaboko kandi bashobora gukora umushinga bakagurizwa amafaranga y’igishoro.

Imirimo isanzwe ya VUP ikoreshwa amaboko irakomeje mu Karere ka Muhanga, abaturage bagakora bubahiriza amabwiriza yo gusiga intera iteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Iyakora hari igipande cya VUP gisa nk’icyadindiye kubera icyo cyorezo, kirimo icy’inguzanyo iciriritse ihabwa abaturage bo muri VUP.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko abaturage bemerewe kwaka inguzanyo iciriritse yagenewe abo muri VUP, ari abo mu byiciro bitandukanye by’ubudehe icya mbere, icya kabiri n’icya gatatu, aho umuntu ashobora kugurizwa amafaranga adaciye munsi y’imihumbi 100 azishyura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’Akarere agira ati “Icyabidindije ni iki cyorezo kuko mbere ubukangurambaga bwari buhagaze neza, dufite komite ishinzwe kunonosora inguzanyo ku rwego rw’akagari, umushinga wemewe ukazamurwa muri komite ibishinzwe ku mirenge hanyuma wakwemezwa tukaguha amafaranga”.

Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline, avuga ko asaga miliyoni 300frw, ni ukuvuga 60% amafaranga yose yari amaze gutangwa nk’inguzanyo, ariko hakaba hasigaye andi menshi, agasaba abaturage gutegura iminshinga ku buryo ubwo icyorezo cya Coronavirus kizarangira abakeneye igishoro bazihutira kuyaguza.

Agira ati “Abaturage bacu bagume mu rugo bazi ko dufite amafaranga ashobora kuzabatabara mu kuzahura ubukungu bwabo igihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kirangiye, kuko turacyafite miliyoni zisaga 200frw”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko impamvu ituma hari abaturage batitabira kwaka inguzanyo, byatewe n’uko mbere bayishyuraga basabwe inyungu ya 11% bikabatera ubwoba bwo kuzayishyura, ariko ubu inguzanyio yashyizwe kuri 2%, agasanga nta mpamvu yo gutinya noneho.

Ati “Mbere inyungu yari yarashyizwe kuri 11% bituma abantu batabasha kwishyura ku buryo n’ubwo turi kubaha andi turi kwishyuza n’aya mbere, ariko ubu Leta yasanze bigoye ishyira inyungu kuri 2%, bizatuma abaturage bishyura neza amafaranga akomeze kubaguma mo”.

Nubwo ubuyobozi busaba abaturage kuguza ayo mafaranga ariko, hari imirenge imwe igize Akarere ka Muhanga itaratangizwamo gahunda ya VUP kandi na yo yarabisabye.

Umuyobozi w’Akarere akavuga ko amafaranga ateganyirijwe iyo mirenge na yo igiye kuyabona vuba.

Agira ati “Twabishyize mu ngengo y’imari ivuguruye uyu mwaka ku buryo MINECOFINE yamaze kubitwemerera, iyo mirenge yasigaye na yo igiye guhabwa ayo mafaranga guhera ku wa mbere”.

Abaturage babarirwa mu bihumbi 10 ni bo barebwa na VUP mu Karere kose ka Muhanga. Muri bo hari abakora imirimo y’amaboko ihemberwa, abahabwa inkunga y’ingoboka bageze mu za bukuru, n’abafite imbaraga batishoboye ariko bashoboye gukoresha amafaranga mu mishanga iciriritse.

Miliyoni zibarirwa muri 500frw akaba ari zo bagenewe kugurizwa bakajya bayishyura mu myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka