Afunzwe azira gushaka gucyuza ubukwe mu bihe byo kwirinda COVID-19

Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero, ari mu maboko ya RIB kubera gucyuza ubukwe arenze ku mabwiriza ya Leta yo kwindinda icyorezo cya Coronavirus.

Rimenyande yafunganywe n'abagore babiri barimo bamufasha gutegura ubukwe (Photo:Social media)
Rimenyande yafunganywe n’abagore babiri barimo bamufasha gutegura ubukwe (Photo:Social media)

Uyu mugabo Rimenyande w’imyaka 36 y’amavuko afunganywe n’abandi bagore babiri bivugwa ko ari abari baje kumufasha gutegura ubwo bukwe, bose bafashwe ku cyumweru gishize tariki ya 29 Werurwe 2020, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, avuga ko umugabo witwa Rimenyande, utuye mu Murenge wa Hindiro, mu Kagari ka Kajinge, yateguye ubukwe bwo kujya gukwa umugore we babana bwagombaga kuba tariki ya 28 Werurwe 2020.

Kubera amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwegereye uwo mugabo bumugira inama yo kubuhagarika nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, abuza ubukwe n’andi mahuriro y’abantu benshi.

Rimenyande wari waramaze kwitegura ubukwe yemwe yaranitwerereje, ntabwo yabyitayeho ahubwo yamenyesheje kwa Sebukwe ko bitegura ibirori azajya gukwa umugore we, na we akomeza imyiteguro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Hindiro, Tuyizere Anastase, avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’akagari zakomeje kugira inama uwo mugabo ariko ntiyabyumva, kugeza ubwo itariki y’ubukwe igeze.

Ku ya 28 Werurwe imihango yo gukwa ngo ntiyabaye kuko kwa Sebukwe wa Rimenyande banze kwitegura kandi bamenyesha umukwe wabo ko batarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Rimenyande yahisemo gukomeza kwakira intwererano, na we yenga inzoga kandi agura n’izindi ku buryo hari amakuru avuga ko iwe bahasanze inzoga zuzuye ibibindi 40 n’amakaziye ya byeri, kandi ku munsi w’ubukwe atumira abantu baza kunywa kandi baranarya.

Yari yiteguye yaraguze inzoga ndetse yaranitwerereje (Photo:Social media)
Yari yiteguye yaraguze inzoga ndetse yaranitwerereje (Photo:Social media)

Agira ati “Twahasanze inzoga nyinshi ntabwo twazibaze zose ariko zari nyinshi, hariyo n’abantu bake baringaniye, kuko abandi bari banze kujyayo ari na bo bakomeje kuduha amakuru ko yananiye ubuyobozi, tumufata yari kumwe n’abagore babiri bamufashaga kwakira abantu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko umuturage wigomeka ku mabwiriza atazihanganirwa, by’umwihariko muri iki gihe kidasanzwe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Agira ati “Ntabwo twabona umuturage yigomeka ku mabwiriza y’ubuyobozi agamije kurinda abaturage ngo tumwihanganire, yagiriwe inama arabayanga kandi amabwiriza arasobanutse, abaturage bagomba guhitamo igikwiriye bagakomeza gukurikiza inama bagirwa kandi ubuyobozi bukomeje kubegera”.

Ubuyobozi buvuga ko n’ubundi Rimenyande yari asanzwe arangwa n’imyumvire itari myiza, ari na yo mpamvu yahisemo kwigomeka ku mabwiriza ku bw’ubukwe yateguraga, bukaburira n’abandi baturage nka we ko batazihanganirwa, ko ibyiza ari ukumvira amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoroero yibutsa abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus birinda kujya ahahurira abantu besnhi, bakaguma mu rugo kandi bakarangwa n’isuku bakaraba neza kandi kenshi, amazi meza n’isabune.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None se tuvuge ko umuntu bari bumushyikirize urukiko? Baramurega se ko yakoze ikihe cyaha? Iteka rya Ministre w’intebe se riteganya ko umuntu urenze ku amabwiriza ahanishwa iki?

Rugamba yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Uy,umugabo nawe n,umurozi mubarozi pe ndetse nabo bafatanyije mubahane byumwihariko turarira nano bakaririmba covid 19 imeze nabi none nabo bashaka kuyikwirakwiza.

Bosco yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Birakwiyeko twumvira amabwiriza ya leta.

Dushimimana Colonelio yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka