Abanyeshuri baraye badatashye barakomeza gutaha kuri uyu wa Kabiri- Mayor Kayitare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burizeza ababyeyi ko bwashyize imbaraga mu gucyura abanyeshuri, ku buryo n’abaraye badatashye kuwa Mbere tariki 16 Werurwe, bataha kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abaraye badatashye barakomeza gutaha kuri uyu wa Kabiri
Abaraye badatashye barakomeza gutaha kuri uyu wa Kabiri

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jecqueline, avuga ko abenshi muri abo banyeshuri ari abo mu bigo bya TVET Padiri VJEKO (Viyeko), na ES Elena Guerra biri mu Murenge Cyeza, ndetse na ACODES Mushishiro kiri mu Murenge wa Mushishiro.

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, imodoka zitwaye abanyeshuri zibacyura iwabo zari zakomeje akazi ko gutwara abanyeshuri bataha iwabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyamara byageze ku mugoroba, hari ibigo bitarasohora abanyeshuri ngo batahe kuko hagikenewe imodoka zo kubacyura, icyakora ubuyobozi bukagaragaza ko habanje gucyurwa abari kure y’imihanda igendeka neza mu misozi ya Ndiza, hanyuma abandi bagakurikiraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jecqueline yabwiye Kigali Today ku murongo wa terefone mu masaha y’umugoroba ari muri gare ya Muhanga, aho yariho yakira abanyeshuri baturutse mu zindi ntara bageze i Muhanga bwije, ko hakomeje igikorwa cyo gucyura no kwakira abanyeshuri.

Kompanyi ya Horizon Express isanzwe itwara abagenzi bahagurukira muri gare ya Muhanga berekeza Kigali na Huye zari zagiye mu isozi
Kompanyi ya Horizon Express isanzwe itwara abagenzi bahagurukira muri gare ya Muhanga berekeza Kigali na Huye zari zagiye mu isozi

Yagize ati “Twatanguranywe n’ikirere kugira ngo duhere kure abanyeshuri bari muri Ndiza ahari ibigo bya kure baze, imvura iguye bahera yo. Ni umwanzuro twafashe ku mugoroba nyuma yo kubona ko aba hano mu mujyi batashye kandi hari abakiri kure, ejo tuzongera koherezayo imodoka ku buryo bose barara batashye”.

Uyu muyoboyzi avuvuga ko no mu mashuri yo muri Ndiza abanyeshuri bose batarataha, ariko hasigayeyo bake kandi ko hakomeza koherezwa imodoka zo kubacyura, icyakora ngo hanabaye ikibazo cyo kuba abana bava mu zindi ntara baza mu Karere ka Muhanga bahageze bwije, ku buryo mu masa saha ya saa moya z’umugoroba bari bacyururuka imodoka.

Kayitare avuga ko hafashwe umwanzuro wo kubacumbikira kugira ngo bucye bataha, gusa ngo hateguwe uburyo bwose butuma abana bataha ntawe ubangamiwe.

Ati “Dukeneye nibura imodoka icyenda buri imwe itwara abantu 29, kugira ngo bashobore gutaha, twakoze uko dushoboye abana baraye twabatekeye turanabacumbikira twirinda ko bataha nijoro.

Imodoka zitwara abagenzi zari zabuze kubera kujya gutwara abanyeshuri
Imodoka zitwara abagenzi zari zabuze kubera kujya gutwara abanyeshuri

Hari abana bashakaga gutaha nijoro kuko bahageze bwije dushyiraho imbaraga turabacumbikira kugira ngo batagirira ibibazo mu nzira, hari ababyeyi bakomeje kuduhamagara ariko turabizeza ko abana babo bameze neza, haramutse hari uwaducitse byashoboka kuko ngo hari abiyambuye imyenda y’ishuri muri gare bakambara indi, ariko twagerageje kubikumira ubu baraye neza ejo barataha”.

Kayitare avuga ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bagiye barekura abana bagataha imodoka zitarabageraho, kandi ko iyo myitwarire itari myiza kuko abanyeshuri bose bagomba gutaha bikurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi, aboneraho kubwira ababyeyi ko abana babo babageraho mu mutekakano kandi ko birinda kubakura umutima kuko ubuyobozi buri gukora ibishoboka ngo abana bose bagere iwabo amahoro.

Akarere ka Muhanga gafite ibigo by’amashuri yisumbuye 29 bicumbikira abanyeshuri. Raporo yo kugeza saa moya n’iminota 24 z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 werurwe 2020, igaragaza ko abanyeshuri 11,575 kuri 14,228 bangana na 81% bari bamaze gutaha.

Abanyeshuri bari bataragenda bari 2,653 bari bakeneye nibura imodoka 91 buri imwe itwara abantu 29 ngo zibashe kubatwara.

Amashuri icyenda kuri 27 ni yo yamaze kohereza abanyeshuri bose, naho atatu akaba ari yo atarageramo imodoka, ubuyobozi bukizeza ko abana bakomeza gutaha no kuri uyu wa 17 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka