Muhanga: Polisi yakajije ingamba ku barenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe

Polisi mu Karere ka Muhanga yatangiye guhangana n’abarenga ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuva mu ijoro ryo ku wa 22, inzego z’umutekano mu Mujyi wa Muhanga, zatangiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kurwanya no kwirinda ubwandu bwa Coronavirus, ku buryo bamwe batangiye kubihanirwa.

Muri iryo joro inzego za Polisi zataye muri yombi umucuruzi watangaga inzoga mu masaha ya saa sita z’ijoro, ahitwa i Nyabisindu, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyamabuye kuko yari yarenze ku mabwiriza.

Mu gitondo cyo ku cyumweru kandi, abatwara ibinyabiziga bihaye kuzinduka batwara abagenzi biganjemo abanyonzi n’abamotari bahuye n’akaga gakomeye kuko bambuwe ibinyabiziga byabo bigafungwa na bo bashyikirizwa inzego za RIB Sitasiyo ya Nyamabuye.

Polisi mu Karere ka Muhanga yabwiye Kigali Today ko byakozwe mu rwego rwo kurwanya ko abatwara ibinyabiziga bakwirara bagakomeza akazi kandi byaba ari ukwica amabwiriza no gukomeza kwikururira ibibazo.

Abatwara abagenzi ku magare no kuri moto barenze ku mabwiriza barabihanirwa
Abatwara abagenzi ku magare no kuri moto barenze ku mabwiriza barabihanirwa

Moto hafi 10 n’amagare 20 byari bimaze gufatwa mu masaha ya mbere ya saa sita zo ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, imodoka na zo nyinshi zahagarikwaga hagatangwa ibisobanuro mbere y’uko zikomeza ariko ba nyirazo bakagirwa inama yo kwirinda gukomeza kugendagenda.

Polisi mu Karere ka Muhanga isaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko ibihano bibateganyirijwe, n’ubwo kwirinda ari byo bigambiriwe cyane, igenzura ryo ngo rikaba rikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese kobadahana umugore ucuruza inzoga hano mukagari karinini m’umurenge wagahanga witwa mukagasana ? Abasinzi batumeteyenap acuruza nijoro nakumanwa mugikari mutubwirire abayobozi baturwaneho

karasira david yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka