Ruhango: Uwarokotse Jenoside wangirijwe imyaka yagenewe ubufasha

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza.

Imyaka irimo n'insina ni bimwe mu byangijwe
Imyaka irimo n’insina ni bimwe mu byangijwe

Ubuyobozi buvuga ko umutekano wa Nyirampozempoze Chantal wangirijwe imitungo n’abantu bataramenyekana umeze neza kandi ko nta kibazo yongera kugira kuko ngo mu bigaragara na we yatangiye kugira akanyamuneza.

Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 2020 mu masaha ya saa yine nibwo Nyirampizempoze yasanze umurima we urimo imyaka itandukanye irimo n’insina byangijwe, insina zatemwe, izindi zikiri ntoya zirangizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko Nyirampozempoze wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ibibazo by’ihungabana dore ko wari n’umunsi wa mbere w’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habarurema yavuze ko byabaye ngombwa ko uwo muturage afashwa kubera ihungabana, ndetese inzego z’ubuyobozi zimuba hafi zimujyana kwa muganga aho yavuye agaruka mu rugo anafashwa guhabwa inkunga y’ibyo kurya kubera imyaka ye yari kuzamurengera yangijwe.

Agira ati, “Twahageze nk’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo Guverineri yari yadusuye tujyanayo turamuhumuriza, kandi tuganiriza abaturage baturanye na we, tubabwira ko ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose butazihanganirwa”.

“Twamuganirije kandi abona neza uko twamuherekeje kwa muganga nta kibazo yongera kugira, turasaba abaturage gukomeza kwirinda ko bagwa mu makosa y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko bihanirwa”.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa na yo, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abaturage ko ihanirwa ahubwo ibyiza ari ugufatana mu mugongo n’abaturanyi babo barokotse Jenoside kandi bagatahiriza umugozi umwe bahangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Agira ati, “Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa na yo twabwiye abaturage ko ari ntaho igeza iterambere ryabo, gusa turacyasuzuma niba icyabaye ari ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ari amakimbirane asanzwe”.

Ubuyobozi buvuga ko abakoze ibyaha byo kwangiza ibihingwa bya Nyirampozempoze birimo n’urutoki bari gushakishwa n’inzego zibishinzwe ngo babiryozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byabayebucyeye, bucyeye bwaho nanone ejo mugitondo basanze uyu Chantal basubiye mumurima we wimyumbati yeze bararandaguza bashyira hasi

Ibintu bibabaje cyane kbsa

Sisters yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka