Amajyepfo: Abanyeshuri baraye basubijwe mu miryango usibye abanyamahanga - Gov. Gasana

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, aratangaza ko abanyeshuri bose bigaga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye muri iyo Ntara, baraye basubijwe mu miryango yabo usibye abanyamahanga batarabona uko bataha.

Guverineri Gasana avuga ko igikorwa cyo gucyura abanyeshuri cyarangiye neza
Guverineri Gasana avuga ko igikorwa cyo gucyura abanyeshuri cyarangiye neza

Guverineri Gasana yabwiye Kigali Today ko abanyeshuri ba nyuma batashye ari abo mu karere ka Ruhango, kandi ko yakomeje gukurikirana iki gikorwa ahamya ko cyarangiye neza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2020.

Guverineri Gasana avuga ko ku bufatanye n’inzego zishinzwe uburezi n’abayobozi batandukanye, na Kompanyi zitwara abantu, nibura abana basaga ibihumbi 60 baraye batashye bava mu Ntara y’Amajyepfo berekeza iwabo, ariko ko abakiva mu zindi Ntara baza mu Majyepfo hagikomeje igikorwa cyo kubakira.

Agira ati, “Nahamya ko abigaga mu Majyepfo bose barangije kugenda ku gicamunsi, ubu tukaba turi kwakira abakiza bava mu zindi Ntara. Igikorwa cyarangiye neza usibye abanyamahanga tugicumbikiye tureba uko bataha, cyangwa bahaguma hagitegerejwe uko izindi gahunda z’amasomo zizakorwa”

Ku bijyanye n’abanyeshuri bataha mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko bari banze kwakirwa iwabo, Guverineri Gasana avuga ko cyakemutse kandi ko na byo yabikurikiranye.

Agira ati, “Bageze aho barakirwa niriwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi babakiriye usibye ko babajyanaga ahandi hantu ngo bajye kubapima ni ko twabyumvaga, abo bangiraga kwambuka ni Abanyarwanda n’Abanyakenya naho Abarundi n’Abagande bo bakirwaga nta kibazo”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asaba ababyeyi kwakira abana bakabahumuriza kandi bagakomeza kwita ku myitwarire yabo kugira ngo barusheho guhashya icyorezo cya Coronavirus, akabasaba ko bakomeza gucungira abana hafi mu gihe hagitegerejwe ingamba zo kuzongera gusubira ku mashuri.

Guverineri Gasana anaboneraho gusaba abaturage bose bo mu Ntara y’Amajyepfo kudakuka umutima, bakirinda ibihuha, ahubwo bagakomeza gukaza ingamba z’isuku kugira ngo bakumire icyorezo cya Coronavirus, kandi ko ubuyobozi buri hafi ngo bufashe uwo ari we wese wagira ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka