Muhanga: Amabwiriza mashya ku kwirinda COVID-19 yashyizwe mu bikorwa (Amafoto)
Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje amabwiriza mashya agomba gukurikizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ubuzima busanzwe mu Mujyi wa Muhanga bwakomeje ari nako ingamba zikomeza gukazwa hagati y’abacuruzi, abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage.
- Ahacururizwa ibiribwa hari hafunguye
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya COVID 19, zimwe muri izo ngamba zikaba zirimo guhagarika ingendo, n’ubucuruzi bitihutirwa.
Mu muhanda inzego za Polisi zari ziri kugenzura uko ibinyabiziga byubahiriza ayo mabwiriza, bikaba byagaragaraga ko za moto, imodoka n’amagare bitari kugenda nk’uko byari bisanzwe usibye ibipakiye imizigo yiganjemo ibyo kurya.
- Gare ya Muhanga yari ifunze mbere ya saa sita
Aho abantu bategera imodoka ho nta muntu wari uhari kuko imiryango yari ifunze nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe abiteganya, abayobozi na bo bari kugenzura niba koko ayo mabwiriza ashyirwa neza mu bikorwa.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ushinzwe gukemura impaka mu Karere ka Muhanga, Mupagasi Fidele, yabwiye Kigali Today ko ibintu biri kugenda neza muri rusange kuko abari bafite impungenge zo guhaha ibyo kurya basanze imiryango y’aho bicururizwa ifunguye.
- Hari aho abaturage bahahaga begeranye cyane, ariko ubuyobozi buvuga ko bukomeje kubibutsa guhana umwanya
Cyakora yavuze ko abaturage bakigaragara mu buryo butubahirije metero imwe hagati y’umuntu n’undi, ibyo bikaba byabakururira ibihano cyangwa kuba bakwandura icyorezo cya COVID-19, gusa ngo ubukangurambaga burakomeje kugeza babyumvise.
Agira ati “Abaturage bari guhaha nta kibazo, ibiciro na byo turi kubigenzura hari aho byazamutse, hari n’aho bari gucuruza neza, turasaba ko amabwiriza akomeza kubahirizwa kugira ngo ingamba zafashwe zitange umusaruro ikibazo gikemuke vuba abantu basubire mu mirimo yabo”.
Abacuruzi baranguza na bo bagaragaza ko ibiciro ku biribwa nta cyahindutse kandi ko biteguye kwakira abaza kurangura, ibyo bikaba bisubiza ibibazo by’abavugaga ko kugera aho barangurira bishobora kubagora.
Ntayomba Eric, uranguza ibyo kurya mu Mujyi wa Muhanga avuga ko ibiciro bitazamutse nk’uko hari aho biri kuvugwa, kandi ko bafite ibicuruzwa bihagije ku buryo nta wagira impungenge z’uko abahaha byinshi bashobora kubimara ku isoko.
- Ntayomba avuga ko ibiciro bitazamuwe
Ati “Turi gucuruza imiceri akawunga, amasukari byose nta biciro byahindutse, turi gukurikiza amamwiriza kandi n’abakiriya bacu ntibahangayike twiteguye kubakira, turi gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano nta kibazo dufite”.
Abacuruza ibirayi banamanitse ibiciro ku miryango nk’uko amabwiriza abiteganya bavuga ko abakiriya babuze kuko bari kugura ibyo kurya bimara igihe, ibirayi bikaba byatangiye kubangirikiraho.
Ibiciro by’ibirayi kuri iki cyumweru byari amafaranga 220 ku kilo, igitoki cyari 200na 220/kg, inyama ni 2,500/kg, abacuruzi n’abaza kugura ibyo kurya bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kwitwararika mu kwirinda COVID-19.
Andi mafoto:
- Abahahisha imodoka na bo bari benshi
- Abantu ntibarakurikiza neza amabwiriza ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi
- Ahacururizwa ibiribwa harafunguye
- Aho barangurira ibicuruzwa byo kurya hari hafunguye
- Akaboga karaboneka
- Amagare atwaye ibicuruzwa nta kibazo yagiraga
- Gukaraba mbere yo kwinjira mu iduka byari itegeko
- Ibiciro biramanitse
- Ibiciro ngo nta cyahindutse
- Ibiryo by’amatungo birahari

- Moto zipakiye ibikenerwa mu guteka nta kibazo zarimo zikora
- Mu Mujyi wa Muhanga abantu bari bake
- Serivisi za Mobile Money zakomeje gukora
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abanduye 63 babonetse mu bipimo 3,840
- #COVID19: Abanduye 69 babonetse mu bipimo 4,730
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya ni 50
- #COVID19: Abantu 43 banduye babonetse mu bipimo 3,372
- #COVID19: Abantu 40 banduye babonetse mu bipimo 2,125
- #COVID19: Abantu 32 banduye babonetse mu bipimo 2,636
- #COVID19: Abantu 38 ni bo banduye ku wa Gatandatu
- #COVID19: Abantu 34 banduye babonetse mu bipimo 3,815
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,487
- #COVID19: Abantu 39 ni bo banduye ku wa Gatatu
- #COVID19: Abantu 38 banduye babonetse mu bipimo 5,047
- #COVID19: Abanduye 40 babonetse mu bipimo 3,158
- #COVID19: Abantu 37 banduye babonetse mu bipimo 5,778
- #COVID19: Abanduye 34 babonetse mu bipimo 6,541
- #COVID19: Abanduye 25 babonetse mu bipimo 4,375
- #COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,286
- #COVID19: Abanduye 38 barimo 30 babonetse i Kigali
- Imibare y’abandura Covid-19 iragenda izamuka, abantu batangiye kudohoka - MINISANTE
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 2,423
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba yarabibonye akamenya ko bikenewe Ari ngombwa Ni saw pe yewe Ni,umusanzu mwiza ariko nanone siwe wavumbuye biratandukanye