Muhanga: Imvura irimo umuyaga mwinshi yasenye amazu andi avaho ibisenge

Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, yasenye amazu atahise amenyekana umubare, andi avaho ibisenge.

Imvura kandi yagushije amapoto y’insinga z’amashanyarazi ku buryo hari ibice bimwe by’Umujyi wa Muhanga bishobora kurara bidacaniwe kuko hangiritse ahantu hanini.

Abakozi ba Sosiyete ishinzwe Ingufu (REG) bihutiye gufasha gusubizamo umuriro aho bishoboka.

Amashuri n’insengero na byo byasakambutse. Urugero ni urusengero rwa Ebenezer rwavuyeho igisenge, ndeste n’ikigo cy amashuri cya MTC (Muhanga Technical School) cyasakambutse ibyumba bigiragamo ndetse n’uburyamo.

Umwe mu basenyewe witwa Ali Niyonzima yabwiye Kigali Today ko inzu ye yasakambutse, umwana umwe akaba yahungabanye, ajyanwa kwa muganga.

Inzu ye yari ituyemo abamukodesha ni yo yasakambutse, ibikoresho byo mu nzu birangirika birimo ibyo kurya, televiziyo, ishyiga rya Gaz, imyenda n’ibiryamirwa.
Niyonzima asaba ko ubuyobozi bwakorohereza abafite ubushobozi bagasana vuba vuba imvura Itarangiza byinshi.

Agira ati "Turasaba Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza n’Akarere ko batworohereza, abafite ubushobozi tugahita dusana, nko kuduha ibyangombwa byo gusana no kudushakira amabati aho bayacuruza kuko ubu hafunze".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hahise hatangira ibarura ry’ibyangiritse kugira ngo abafite ikibazo cyatuma bagezwaho ubutabazi bwihuse bamenyekane.

Avuga ko ku bafite ubushobozi bo bafashwa gusana, naho abatishoboye bagashakirwa ubundi bufasha butuma ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Yagize ati "Abashoboye turabafasha babone uko basana abadafite ubushobozi na bo turi kwegeranya amakuru ngo turebe ibyihutirwa bakeneye.”

Ubuyobozi busaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava igihe imvura ikomeza kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko ibi biza ntawe byakomerekeje cyangwa ngo bimuhitane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka