Isuku iramutse yitaweho byagabanya indwara nyinshi
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange Dr. Ntihabose Corneille, arasaba abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko bigabanya indwara n’ibihombo bituruka ku burwayi.
Yabitangaje ku wa 07 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki n’uw’ubwiherero, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare karateganya kubakira abaturage batishoboye ubwiherero 1,200 mu rwego rwo gufasha abatabugiraga cyangwa abafite ubutujuje ibisabwa.
Ikindi ni uko hazongerwa ibikorwa by’amazi kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza n’isuku yifuzwa igerweho.
Umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, Kwizera Maurice, avuga ko amafaranga umuntu ashora mu kwiyegereza amazi meza no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ari ishoramari rirambye kuko bituma agira ubuzima bwiza bityo akabasha no kwiteza imbere.
Ati “Amafaranga umuntu ashoye mu kuzana amazi meza cyangwa gukaraba, kubaka ubwiherero cyangwa kugira isuku muri rusange ni yo avamo ubuzima kandi abantu iyo bafite ubuzima, igihugu gifite abaturage bazima nibwo bukungu nanone, jyewe ndabyita gukora ishoramari ry’igihe kirambye.”
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi Rusange Dr. Ntihabose Corneille avuga ko mu Rwanda abantu 26.5% ari bo bafite uburyo bwo gukaraba intoki, 61% bakaba ari bo bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa naho 3% bakaba ntabwo bagira.
Avuga ko ariko umwaka wa 2024 abaturage bose 100% bazaba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse bagerwaho n’amazi meza ku buryo banoza isuku.
Kugira ngo bigerweho, ngo birasaba imbaraga z’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.
By’umwihariko avuga ko ibidakorwa neza bidaterwa n’ubushobozi bucye ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage bityo hakwiye gukomeza ubukangurambaga.
Yagize ati “Ibidakorwa neza si uko biba byabuze ubushobozi ahubwo ni imyumvire no kubishyiramo imbaraga no kumva agaciro k’isuku n’isukura kuko bikozwe neza twe nko kwa muganga bigabanya indwara nyinshi mu byiciro bitandukanye.”
Bamwe mu baturage bifuje ko ibikorwa remezo by’amazi byakongerwa akabageraho neza kuko aribwo bazarushaho kunoza isuku kuko bamenye ko ari ubuzima.
Yagize ati “Baraduhuguye byinshi ntabyo twari tuzi ariko buriya icya mbere ni ubumenyi turabubonye ahubwo barusheho kutwegereza amazi meza. Ikindi n’ubwiherero tugiye gushyira imbaraga mu kubwubaka neza.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko gukaraba intoki uvuye mu bwiherero, umaze guhanagura umwana, mbere yo guteka no gutegura amafunguro bigabanya indwara ziterwa n’amazi mabi cyangwa ubwiherero butujuje ibyangombwa harimo no kugwingira.
UNICEF ivuga ko ku Isi buri mwaka impiswi yica abana barenga 255,000 bari munsi y’imyaka itanu nyamara gukaraba intoki n’isabune bigabanya impiswi ho kimwe cya kabiri, bikagabanyaho 20% ku ndwara z’ubuhumekero.
N’ubwo kugira ubwiherero ari uburenganzira nk’uko biteganywa n’umuryango w’Abibumbye, ngo ku Isi hari abatabufite bategereza ijoro kugira ngo babone kwiherera, abari n’abategarugori bikaba byabaviramo no guhohoterwa.
Kuva mu mwaka wa 2018, UNICEF ngo yashyigikiye gahunda za Leta zijyanye n’isuku n’isukura aho abaturage barenga ibihumbi 600 babonye ubwiherero bubarinda indwara mu turere 12 na Nyagatare irimo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|