Nyagatare: Duterimbere irimo gufasha abahinzi 3,000 kuzamura umusaruro w’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga

Umuryango witwa ‘Duterimbere’ utegamiye kuri Leta urimo gufasha abahinzi b’imbuto n’imboga mu Karere ka Nyagatare kuzamura umusaruro no kubafasha kuwugeza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo babashe kuwukuramo inyungu nyinshi.

Ni umushinga wagombaga gutangira muri Mutarama, 2020 ariko kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utangira muri Kamena, 2020 ukazarangira muri Mutarama, 2024, ukazagera ku bahinzi b’imboga n’imbuto 5,000 mu Karere ka Nyagatare ariko ubu ukaba umaze kugera ku bahinzi i 3,000.

Aba bahinzi 3,000 mu mirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare bakaba bakorera ku buso bwa hegitari 560 bahingaho inanasi, inyanya, imiteja ndetse n’urusenda ndetse bakaba bamaze kubona umusaruro wa Toni 135 z’inyanya n’urusenda kuva mu mwaka ushize.

Umukozi wa Duterimbere ushizwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga w’ibikomoka ku mbuto n’imboga, Rurihose Florien, avuga ko mbere na mbere bafasha abagore kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mu bigega by’ubwizigame ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

Ibi ngo babitozwa hagamijwe ko batazabura amafaranga y’igishoro mu gihe umushinga bafashwamo uzaba urangiye.

By’umwihariko Nyagatare ngo banabatoza kumenya ko bagomba kumenya ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo bityo bakagira umuco wo kuhira imyaka.

Ati “Hari ugufata amazi amanuka mu mirima n’ava ku mazu yabo ku buryo bagira umuco wo kuhira kuko murabibona hano imvura nibwo igitangira kugwa. Bagize uwo muco wo kuhira byabafasha cyane kuko imvura yagwa itagwa bagomba guhinga kandi bakeza.”

Mukamuhire Solange wo mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga akorera mu matsinda abiri. Rimwe rihinga inyanya, irindi rigahinga urusenda.

Avuga ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko ari wo babonaga wabaha inyungu nyinshi ugereranyije n’ibigori bahingaga mbere.

Mukamuhire avuga ko Duterimbere yabafashije kubona imbuto y’urusenda, ibaha imashini yuhira ndetse by’umwihariko ibazanira umuguzi w’umusaruro wabo uzajya uwohereza mu mahanga ari we SOUK.

Asobanura kandi ko umushinga w’ibikomoka ku mbuto n’imboga uzabafasha gutera imbere ku buryo mu myaka iri imbere nibura umugore uri muri rimwe muri aya matsinda azabasha kwigurira ubutaka.

Agira ati “Burya guhiga umuhigo ntuwuhigure ni ikibazo, ubundi twari twifuje ko buri mudamu nibura mu mwaka wa 2024 buri wese azaba afite hegitari y’ubutaka yiguriye abikesha iyi mishinga yacu.”

Zimwe mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy’umuhanda mubi ku buryo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigorana, gukoresha umuti mwinshi kubera igihu giterwa n’umugezi w’Akagera ndetse n’ibyonnyi by’inyamaswa. Hari n’uko umurama w’urusenda (imbuto) uhenda ku isoko aho ikilo kimwe kigera muri miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda yanavuze kandi ko ibikoresho byo gusarurirwamo bidahagije.

Uyu mushinga wo guteza imbere ibikomoka ku mbuto n’imboga mu Karere ka Nyagatare, Duterimbere iwufashwamo n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi (EU) na Guverinoma ya Ireland (Irish Aid) biciye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na OXFAM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka