RAB irahumuriza Abanyarwanda ko nta nzara izabaho

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, avuga ko n’ubwo hafi uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twahuye n’izuba ryinshi ariko bitazatera inzara.

Imvura ikomeje kuboneka umusaruro waboneka n'ubwo hatitezwe uwari usanzwe uboneka
Imvura ikomeje kuboneka umusaruro waboneka n’ubwo hatitezwe uwari usanzwe uboneka

Dr. Bucagu avuga ko iki gihembwe cy’ihinga umusaruro utazagabanuka mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bw’Igihugu ndetse n’igice cyo hagati mu gihugu, kubera ko habonetse imvura nyinshi n’ubwo hamwe yagiye icikagurika.

Avuga ko aho bafite impungenge ariko na ho ngo bagerageje guhangana na byo, ni mu turere turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba kuko haguye imvura nkeya.

Avuga ko hafashwe ingamba zigamije kugoboka abaturage ndetse Leta ishyiramo n’ingengo y’imari, hakorwa imiganda yo kuhira ku hantu hegereye amazi no gushaka imbuto zera vuba kandi zidakenera imvura nyinshi.

Ati “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’ibigo byayo habaho kugoboka abaturage na Leta yashyizemo ingengo y’imari ingana na miliyari imwe na miliyoni hafi 300, dukora imiganda myinshi yo kuhira imyaka ahantu hegereye amazi, dufasha abaturage kubona imbuto zihuta (Imigozi y’ibijumba n’imyumbati) ku buryo babona ibiryo mu mezi abiri, atatu ari imbere.”

Avuga ko hakozwe n’umuganda wo gucukura ibidendezi bifata amazi ndetse haboneka n’amahema ajyamo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe kuburyo amatungo ashobora kubona amazi ndetse hanaterwa ubwatsi bw’amatungo.

Avuga ko umusaruro wari usanzwe uboneka atariwo witezwe ku buryo uzagabanukaho, ariko akizeza ko nta nzara izabaho.

Agira ati “Ntabwo navuga y’uko umusaruro uzamera nk’uwo twari dusanzwe tubona, uzagabanukaho ariko icyo nizeza ni uko nta nzara, nta kintu gikabije kizagaragara.”

Dr. Bucagu avuga ko hari ibigega bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi birimo imyaka ku buryo abazagira ikibazo bazagobokeshwa ibiribwa ku babonye umusaruro mucye cyane.

Avuga ko mu gihe hari ibice bizabona umusaruro mwinshi hazabaho na gahunda yo gusaranganya uwo musaruro mu bice bitabonye uhagije.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko ishusho y’umusaruro rusange mu gihugu imeze neza, ku buryo nta bwoba bw’uko habaho inzara kabone n’iyo haba hari ibice bitazabona umusaruro mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka