Nyagatare: Abafite inzuri zitabyazwa umusaruro bashobora kuzamburwa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi mu Karere ka Nyagatare gukorera neza inzuri zabo bakanazibyaza umusaruro kuko uzarukoresha nabi azarwamburwa hashingiwe ku mategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.

Abafite inzuri zitabyazwa umusaruro bashobora kuzamburwa
Abafite inzuri zitabyazwa umusaruro bashobora kuzamburwa

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 08 Ukuboza 2021, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y’Akarere ka Nyagatare n’aborozi agamije gukoresha, gucunga no kubyaza umusaruro ukwiye ubutaka bwagenewe ubworozi.

Guverineri Gasana yibukije aborozi ko bafitanye igihango na Perezida wa Repubulika kubera inzuri yabahaye hagamijwe ko bakora ubworozi bwa kijyambere, buteza imbere nyirabwo n’Igihugu muri rusange.

Ati “Turabakangurira korora kinyamwuga, mumenye gutegura urwuri neza, guhitamo icyororo cy’inka n’imbuto z’ubwatsi, tworore neza, twongere umukamo mu bwinshi no mu bwiza. Ni cyo Perezida yabahereye izi nzuri, uzabirengaho azaba atatiriye igihango yagiranye na we, kandi ashobora kwamburwa urwo rwuri kubera kurukoresha nabi.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo Perezida wa Repubulika atadukoreye ahasigaye muhitemo tujyanemo kandi dukore ibyo tugomba gukora. Mukunde igihugu, mukunde umurimo kandi mube umwe, ubwo ni bwo bunyangamugayo, ni ko kuba impfura. Isi irihuta cyane nimukenyere dukore twiteze imbere.”

Aborozi basinye amasezerano ni abo mu mirenge umunani ikorerwamo ubworozi cyane kurusha indi, ari yo Matimba, Rwimiyaga, Karangazi, Rwempasha, Musheri, Katabagemu, Tabagwe na Nyagatare.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko aya masezerano azashoboka kuko n’ubundi bisanzwe mu masezerano uwahawe ubutaka wese agirana na Leta.

Avuga ko ibigoye muri ayo masezerano ari ugufata amazi kuko hari aho gukoresha amahema afata amazi atari igisubizo kirambye nk’uko byakabaye ari ikidendezi cy’amazi.

Ikindi ngo ni ukongera amaraso y’inka zitanga umukamo kuko hari aborozi bagifite imyumvire micye mu guteza intanga.

Agira ati “Ikibazo kigihari ni abatera intanga ariko n’imyumvire kuri bamwe mu borozi na yo iracyari hasi, gusa bizashoboka kuko guhindura abantu bisaba igihe ntibihita bikunda ako kanya.”
Akarere ka Nyagatare kabarirwamo aborozi 198,760 bororera mu nzuri 7,520.

Inzuri 418 zikoreshwa mu buryo butemewe mu gihe 7,102 ari zo zikoreshwa neza ariko na zo izikoreye neza akaba ari 6,870 na ho 650 zikaba zidakoreye, inzuri icyenda zikaba zidakoreshwa.

Aborozi basabwe guhinga ubwatsi bw’amatungo no kwiga kubuhunika ku buryo bagaburira amatungo igihe cy’impeshyi.

Basabwa kandi kuvugurura icyororo cy’inka mu rwego rwo kuzamura umukamo hakoreshwa gutera intanga cyangwa gukoresha impfizi zivuguruye cyane.

Guhagarika ibikorwa byo gukoresha nabi ubutaka bwagenewe kororeraho babukoresha mu buhinzi, kuvugurura inzuri (guteramo ubwatsi bwongera umukamo, kuzitira, guca paddocks mu rwuri n’ ibindi).

Hari kandi kugira isuku y’amata kugira ngo bigabanye ibihombo bibatera biturutse ku mata yapfuye, gufata amazi y’imvura mu nzuri zabo bagura amahema afata amazi (Dam sheets) cyangwa gucukura ibidendezi bitoya (Valley dams) mu nzuri zabo bifata amazi y’imvura ndetse no kurwanya indwara z’ibyorezo n’iz’uburondwe zikunda kwica inka zigateza igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka