Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abajyanama batowe kurushaho kwegera abaturage bakumva ibitekerezo byabo, bamara no gufata ibyemezo muri njyanama bakagaruka kubamenyesha ibikorwa by’iterambere bagiye gukorerwa aho kubiharira abayobozi b’uturere.
Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kimwe nk’ahandi mu gihugu, batoye abajyanama rusange umunani muri buri Karere, baza biyongera kuri batanu batowe mu cyiciro cya 30% n’abandi bane bahagarariye ibyiciro byihariye, abo bose bakaba ari na bo bazatorwamo batatu bagize komite nyobozi ya buri Karere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko barimo kureba uko bafasha abahinzi n’aborozi bo mu mirenge 25 ishobora guhura n’amapfa kubera izuba ryinshi, mu bikorwa byo kuhira no kubabonera imbuto yihanganira izuba.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba harakorwa umuganda wo kurwanya amapfa, abaturage bakangurirwa kuhira imyaka aho bishoboka.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, inka 13 z’umukecuru witwa Mukansonera Leoncia zarapfuye zizize urupfu rw’amayobera na n’ubu rutaramenyekana, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu masaha ya mbere ya saa sita.
Abaturage b’Akagari ka Mayange na Kibare mu Murenge wa Nyagihanga Akarere ka Gatsibo, barasaba gusanirwa ikiraro gica mu kirere kuko cyangiritse bigahagarika imigenderanire hagati yabo ndetse n’abandi babagana.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ivuga ko kuva muri Nzeri 2020, MTN isubijeho uburyo bwo guca amafaranga ku bishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, amafaranga yakoreshwaga muri ubu buryo yagabanutseho Miliyari eshatu zirenga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba DASSO bashya binjiye mu mwuga kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere umuturage.
Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iya RRA bityo abacuruzi badakwiye gutinya ko ubucuruzi bwabo bukurikiranwa na yo.
Guverinoma ya Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ihendutse ingana na Miliyoni 52 z’Amadorali ya Amerika azifashishwa mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko imisoro n’amahoro umwaka wa 2020-2021, Intara y’Iburasirazuba yinjije Miliyari 35.74 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe Miliyari 33.7, intego igerwaho ku kigero cya 106%.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi guhinga ubwatsi bw’amatungo kugira ngo babashe kujya bahangana n’impeshyi aho kujya kubushakira ahantu hatemewe, kuko rimwe na rimwe bishobora gukurura indwara z’amatungo.
Abajyanama batowe mu byiciro byihariye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukora impinduka zigamije kuzamura iterambere ry’ababagiriye icyizere bakabatora. Babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, nyuma y’amatora y’abahagarariye ibyiciro byihariye ku rwego rw’imirenge yabaye mu gihugu cyose.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irizeza abahinzi bahuye n’ibiza bitandukanye, ko mu gihe bazahura n’ingaruka zabyo bazagobokwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi bwayo.
Urusobe rw’ibibazo byavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadeni arenga miliyoni 300 kubera imicungire mibi, koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, yatangiye kubaka sitasiyo ya Lisansi ifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Habineza David w’imyaka 23 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare azira inkoni yakubiswe n’Abagande, ubwo yageragezaga kugaruka mu Rwanda.
Aborozi buhira ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) ya Akayange mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi kumwe bakaba bamaze gusubizaho uruzitiro rw’icyo kidendezi rwakuweho inka zikaba zikandagira mu mazi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umugabane wa Afurika atariwo ugira uruhare runini mu mpamvu zitera imihindagurikire y’ikirere, ariko witeguye gufatanya n’indi migabane mu gukemura icyo kibazo.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare baherutse guhura n’ibiza inzu zabo zikavaho ibisenge, kubaka inzu ziramba aho kubaka izimeze nk’iz’agateganyo.
Bamwe mu baturage ibikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, barizezwa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bazahabwa ingurane y’ibikorwa byabo.
Mu gihe hitegurwa amatora y’abajyanama bazavamo abayobozi b’uturere, uturere tune mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora kuyoborwa n’abashya kubera impamvu zitandukanye.
Abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, imvura ivanzemo urubura n’umuyaga yangije hegitari 600 z’imyaka mu mirenge ine igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’inzu 122 zivaho ibisenge, abahinzi bakaba basabwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo bubagoboke mu gihe habayeho ikibazo cy’ibiza.
Abana basambanyijwe bagaterwa inda baribaza abo bazasigira abana babyaye bagasubira ku ishuri, mu gihe ababyeyi babo bavuga ko nta bushobozi bwo kubigisha no kubarerera bafite.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi batowe mu midugudu guharanira imibereho myiza, iterambere n’umutekano by’abaturage.