Abanyarwanda umunani bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda
Abanyarwanda umunani bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda tariki ya 29 Ugushyingo 2021 banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Bakihagera, bakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.
Bagizwe n’abagabo batandatu (6) n’abagore babiri (2) bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye ariko benshi bakaba baragarukaga mu RwandaK bafatirwa mu karere ka Mbarara bakuwe mu modoka zibazana mu gihugu cy’amavuko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|