Akarere ka Nyagatare kari imbere mu mibare y’abana basambanywa gafite izihe ngamba?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije kandi kibangamiye imibereho myiza y’abaturage nyamara gishobora gucika burundu abagize umuryango babigizemo uruhare runini.

Murekatete avuga ko ababyeyi bakwiye kuganira n'abana ku buzima bw'imyororokere aho kubiharira abarimu b'ibinyabuzima
Murekatete avuga ko ababyeyi bakwiye kuganira n’abana ku buzima bw’imyororokere aho kubiharira abarimu b’ibinyabuzima

Akarere ka Nyagatare ni ko gakunze kuza imbere mu mibare y’abana basambanywa aho mu mwaka wa 2019, hamenyekanye abana 1,600 babyaye, mu mwaka wa 2020 hamenyekana 1,500, mu mwaka wa 2021 mbere y’uko urangira hari hamaze kumenyekana abarenga 1,400.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko impamvu imibare ikomeza kuba hejuru ari ukubera ko abagize umuryango batarumva inshingano zabo zo kurinda umwana ihohoterwa.

Avuga ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana no kubaha amakuru ku mihindagurikire y’umubiri wabo.

Ati “Ikibazo kiri mu rugo ni umubyeyi utarimo kwita ku mwana, ni umubyeyi utarimo kwibuka ko umwana we hari imyaka agezemo y’uburumbuke ngo amwigishe ko aramutse akoze imibonano mpuzabitsina yahura n’ingaruka nyinshi.”

Ariko nanone avuga ko mu mashuri abarimu na bo bakwiye guhora bigisha abana ku buzima bw’imyororokere aho kubiharira umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima.

Agira ati “Uko bihagaze bikwiye no kuba mu mashuri babyigisha abarimu ntibatinye kubwira abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntibibe gusa iby’uwigisha ibinyabuzima ahubwo Clubs zo kwigisha ku buzima bw’imyororokere zigakora ku buryo ibyo umwana akuye ku ishuri byunganira ibyo mu rugo.”

Murekatete avuga ko abasambanywa n’abamenyekana imibare idahura kuko hakiri ibibazo byo guhishira mu miryango, kumvikana n’abana, no gutinya kubivuga kuko rimwe na rimwe babikorerwa n’abo bafitanye isano ya hafi.

Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2021 mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ahagaragara umubare munini w’abana basambanywa, basanze abenshi ku kigero cya 63% bafatwa ku ngufu.

Kabatesi Olivia avuga ko barimo gukorana n'abagabo n'urubyiruko b'inyangamugayo kugira ngo bigishe abandi kwirinda gusambanya abana
Kabatesi Olivia avuga ko barimo gukorana n’abagabo n’urubyiruko b’inyangamugayo kugira ngo bigishe abandi kwirinda gusambanya abana

Avuga ko mu kurandura iki kibazo batangiye gukorana n’abagabo n’abasore b’inyangamugayo kugira ngo bigishe abandi ububi n’ingaruka zigera ku bana basambanyijwe ndetse n’ibihano bigenerwa abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana.

Avuga ko hari icyizere ko imibare izagabanuka kuko abana bigishwa uburenganzira bwabo ndetse n’ubuzima bw’imyororokere yabo n’uko batanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bafatwe babere abandi urugero mu gace batuyemo.

Ati “Abana twabigishije uburenganzira bwabo kandi tubikora dufatanyije na RIB kugira ngo bamenye n’ibihano bijyanye no kuba bahohotewe n’uburyo batanga amakuru kugira ngo ba bandi babahohoteye bagafatwa iyo bafashwe babere abandi urugero aho batuye.”

Avuga ko ariko iki cyaha cyo gusambanya abana cyacika ari uko buri wese abigizemo uruhare ntibiharirwe inzego z’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi gusa.

Ikindi bakorera abana bahohotewe ni ukubasuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo uwo bayisanganye akurikiranwe n’abaganga hakiri kare.

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko bahorana agahinda kubera ihohoterwa bakorewe n’irigikorerwa abana babyaye kuko ababateye inda babihakanye rimwe na rimwe babifashijwemo n’imiryango yabo.

Abana bahohoterwa bagaterwa inda bakenera kwitabwaho
Abana bahohoterwa bagaterwa inda bakenera kwitabwaho

Umwe muri abo bana ni uwo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Murambi. Yatewe inda n’umusore wamurutagaho gato ariko na we atarageza imyaka y’ubukure.

Avuga uwo musore yemeye inda n’umwana ariko iwabo barabyanga kubera ko ngo byaba igisebo ku muryango w’abakirisitu.

Agira ati “Uwo musore umwana aramwemera ariko namujyanye iwabo nibura ngo bamubone bajye bamfasha ise ni Pasiteri muri ADEPR ahita anyirukana ngo umuhungu ntiyakora ayo mahano, ubu umwana ntazi iwabo ntacyo mfashwa, turi abakene iwacu, uwanteye inda ariga ntacyo yifitiye na we.”

Ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda bo mu Murenge wa Rwimiyaga bafashwa na Empower Rwanda bigishijwe ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bwabo ndetse n’uburyo bavuga ihohoterwa bakorewe ibimenyetso bitarasibangana.

Ikindi ku nkunga y’umuryango VSO, bapimwe ku bushake Virusi itera Sida n’izindi ndwara zitandura, abasanganywe ikibazo bakaba baratangiye gukurikiranwa n’ikigo nderabuzima cya Bugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka