COVID-19 yihariye umwaka wa 2021: Urangiye hadutse ubwoko bushya

Nk’uko byagenze mu gusoza umwaka wa 2020, ubwo hagendaga haduka ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije harimo ubwavuzwe cyane bwitwa ‘Delta’, ubundi bwoko bushya bwiswe ‘Omicron’ bwageze mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 bwatumye ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo kirayoyoka.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, imibare y’abandura n’abitaba Imana bazize Covid-19 yarazamutse, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Ibi byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021, ifata ingamba zo gushyira abatuye Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abayitabiriye bakaba baraganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibijyanye no kurebera hamwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri harimo uwo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse Abanyarwanda bose basabwe kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus wari watangiye kwiyongera ubutitsa, ariko Umujyi wa Kigali ni wo wari wibasiwe cyane kurusha izindi Ntara.

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yahise asaba abatuye umujyi wa Kigali kudatinya inzara ahubwo bagatinya COVID-19.

Icyo gihe Minisitiri Shyaka yavuze ko bizwi neza ko Guma mu Rugo hari abo igiraho ingaruka zirimo kubura ibiribwa ariko abasaba kudatinya inzara kuko Leta ihari ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.

Minisitiri Shyaka yavuze ko COVID-19 ntawe itinya, yaba umunyamujyi, umusirimu ndetse n’abafite amikoro, yongeraho ko COVID-19 atari indwara y’abakire nk’uko bamwe bibeshya ahubwo ngo buri wese arayirwara kandi ikaba yanamuhitana.

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase asaba abantu kudakomeza kurebera abatubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda kuko baba bashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Byatumye mu Ntara y’Amajyaruguru Polisi ikora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza.

N’ubwo byakozwe ariko, muri iyi ntara kimwe n’ahandi mu gihugu, hagaragaye abaturage bagiye barenga kuri ayo mabwiriza ariko bagira n’umwihariko w’uko babonaga imodoka ya Polisi bakiruka bayihunga.

Si Polisi gusa bahungaga ahubwo n’iyo bamenyaga ko ubavugisha ari umunyamakuru nabwo byabaga uko.

Mu mwaka wa 2021, uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ubu usigaye ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yaganirije abaturage bo mu Karere ka Gakenke ku bubi bwa COVID-19, ndetse ababwira ko iyo ndwara yari imuhitanye Imana igakinga akaboko.

Yagize ati “Mu bindi bihugu bamwe kwirinda Covid-19 byarabananiye bahitamo kuvuga ko nta yihari, ariko twe tuzi ko ihari tuzi ko igira nabi kandi ko yangiza ubuzima bw’abantu.”

Arongera ati “Njye mubona imbere yanyu narayirwaye nzi ububabare yanteye, rwose njye nabibabwira nkabibahamiriza n’ejo ku cyumweru nasabye misa yo gushimira Imana kubera ko yankijije COVID-19 kuko nari ngeze ku munota wa nyuma. Covid-19 irahari, tuyirinde iracyavuza ubuhuha”.

Guverineri Gatabazi yavuze ko COVID-19 izaranduka kubera ingamba igihugu cyafashe zo kuyirwanya.

Ati “Covid-19 imeze nabi ariko tuzayitsinda, tuzayitsinda kuko dufite ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye, turashimira abaturage ko mwabyumvise, turabashimira uburyo mwubahiriza ingamba Leta yafashe”.

Ku bw’ubwo buhamya, abenshi muri abo baturage bavuze ko batunguwe no kumva ko umuyobozi wabo yigeze kurwara COVID-19, bafata icyemezo cyo gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, Ministeri y’Ubuzima yamenyesheje Abaturarwanda ko urukingo rwa Covid-19 rwari hafi kugera mu Rwanda kandi ruzagera kuri bose.

Dr Daniel Ngamije uyobora iyi Ministeri, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byiteguraga kwakira urukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer, rwari rwaramaze kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO.

Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ba mbere bitabiriye gukingirwa.

Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19
Perezida Kagame na Madamu bakingiwe Covid-19

Icyo gikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali, tariki 11 Werurwe 2021.

Nk’uko byagaragajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biyongereye ku bandi Baturarwanda barenga ibihumbi 230 bari bamaze gukingirwa iki cyorezo, kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ni umwe mu bayobozi bari bahari ubwo Perezida Kagame yakingirwaga, na we kandi akaba yarakingiwe mu ba mbere mu Rwanda.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije na we yakingiwe COVID-19
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije na we yakingiwe COVID-19

Ku wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021, ubwo inkingo zageraga i Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gukingira abaturage babyo.

Icyo gihe Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko umugabane wa Afurika wategereje inkingo igihe kirekire, ndetse bimwe mu bihugu byari byarakoze ibikenewe neza ndetse byiteguye bihagije.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bimwe byari byagaragaye nk’ibiri hejuru y’ibindi, nyamara kandi ibihugu byose bikeneye inkingo mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ari amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika, ashimira ubufatanye bwa Covax bwafashije uyu mugabane kubona inkingo.

Perezida Kagame ari mu ba perezida ba mbere bo ku mugabane wa Afurika bahawe uru rukingo rwa Covid-19, kuva bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane byatangira guhabwa inkingo za Covid-19 muri gahunda yiswe ‘Covax’ yo gufasha ibihugu by’amikoro make kubona inkingo.

Yagize ati "Ni inkuru nziza kuba inkingo za Covid-19 zageze muri Afurika guhera muri Ghana no muri iki gitondo mu Rwanda n’ahandi. Mwakoze cyane COVAX.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere byatangiye gukingira abaturage babyo, ariko ibihugu bya Afurika byo byari bigitegereje.

Gahunda ya COVAX igamije ko ibihugu byose byo ku isi byabona inkingo za Covid-19 ku buryo bungana, ishyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Iyi gahunda ikaba ari yo yagize uruhare mu gutuma ibihugu bya Afurika bitangira guhabwa inkingo.

Ku ikubitiro u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, inkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer ndetse n’izindi ibihumbi 50 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zaturutse mu Buhinde.

U Rwanda rwakomeje kwakira inkingo ziturutse hirya no hino ku isi
U Rwanda rwakomeje kwakira inkingo ziturutse hirya no hino ku isi

Kubera ingaruka za COVID-19, hashinzwe ikigega cyo gufasha abahungabanyijwe na yo. Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze bagannye ikigega cyo gufasha abahungabanyijwe na Covid-19, batangaje ko byabahaye amahirwe yo kuvugurura imishinga y’ishoramari ryabo, bituma badakinga imiryango burundu.

Gusa ariko, hari bamwe mu bashoye imari mu by’amahoteli, bavugaga ko bakiri mu ihurizo ry’igabanuka rikomeye ry’abakenera serivisi zitangirwa mu mahoteli, ryari rikomeje kugaragara mu ntangiriro za 2021, bigatuma imikorere irushaho kudindira.

Kuva aho Leta y’u Rwada itangirije Ikigega cyo gufasha inzego z’Abikorera bahungabanyijwe na Covid-19, hari bamwe mu bikorera barimo n’abashoramari mu by’Amahoteli abarizwa mu Karere ka Musanze bacyisunze; binyuze mu mabanki bakorana na yo bahabwa inguzanyo bazishyura nyuma y’imyaka itatu ku nyungu y’amafaranga 5% gusa.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19 mu mwaka wa 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, ku buryo abari bahawe urukingo rwa mbere bagombaga no guhabwa urwa kabiri ku gihe.

Minisitiri Ngamije yavuze ko urukingo rwa AstraZeneca rwari rumaze iminsi ruhagaritswe na bimwe mu bihugu by’i Burayi, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo ruteye ruza kongera gukoreshwa ndetse umuryango w’Ibihugu by’i Burayi usaba uruganda rwa AstraZeneca kutagurisha inkingo hanze y’uwo mugabane igihe ruzaba rutarahaza ibihugu byawo byaruhaye isoko ryo gukora izo nkingo.

Aho ni ho bamwe bagaragarije impungenge, bibazaga uko bizagenda niba barahawe urukingo rwa mbere uko bazabona urundi igihe rwaba rutaboneka ku isoko, bakibaza niba bahabwa urwo mu bundi bwoko.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko Leta hari inkingo ubwayo yaguze hakaba n’izindi zitegerejwe zo muri gahunda ya COVAX ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazabonera urwa kabiri ku gihe.

Hagati mu mwaka wa 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byatoranyijwe ku mugabane wa Afurika, bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19, kandi ko gahunda yo gutangira kubishyira mu bikorwa igeze kure.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu nama y’ubukungu yiswe “Qatar Economic Forum”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika wihaze mu nkingo, ari uko ugomba gutangira kuzikorera.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda, Afurika y’Epfo ndetse na Senegal ari byo bihugu byatoranyijwe ku mugabane wa Afurika, bizubakwamo ibigo bikora inkingo za Covid-19.

Yagize ati “Ariko iki cyorezo cyaje gifata isi yose, bya bihugu byari byaramenyereye gutabara na bo bagize icyo cyorezo. Ubwo rero icyiza ni uko twakora izo nkingo hano muri Afurika, ntabwo ari u Rwanda gusa, hari n’ibindi bihugu bishaka kubikora, hanyuma ni ko haje ibyo byo gutekereza, u Rwanda uruhare rwarwo mu gushakisha uko rwakora inkingo, ariko rutikorera gusa ahubwo rukora mu buryo bw’isoko.”

Kuba u Rwanda ruri mu hantu hazubakwa ikigo gikora inkingo za Covid-19, byanatangajwe na Madamu Ngozi Okonjo-Iweala, Umunyanijeriyakazi uyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, wanavuze ko Nigeria na yo ishobora kwiyongera kuri ibyo bihugu bitatu.

Ibindi bihugu byahawe urukingo mu bya mbere muri Afurika ni Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yigaga ku buryo bwo gutera inkunga gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za COVID-19 kuri bose.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya COVAX yagize akamaro kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, avuga ko mu Rwanda by’umwihariko hamaze gukingirwa abagera kuri 3% by’abaturage.

Yavuze ko u Rwanda rwahawe inkingo zisaga ibihumbi 500 binyuze muri iyo gahunda ya COVAX, bituma u Rwanda rubasha gukingira 3% by’abaturage barwo.

Inkingo za Covid-19 zo muri Covax zageze mu Rwanda muri Werurwe 2021
Inkingo za Covid-19 zo muri Covax zageze mu Rwanda muri Werurwe 2021

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma ibyo bishoboka, asaba ko hakongerwa imbaraga muri gahunda ya Covax, no kubakira Afurika ubushobozi bwo kubasha kwikorera inkingo.

Ku wa 15 Ukuboza 2021 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije bwa Omicron, bakaba bari abagenzi ndetse n’abahuye n’abo.

Itangazo ry’iyi minisiteri ryagiraga riti "Iyi virusi ya Omicron izwiho gukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse, bityo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’Abaminisitiri zigamije gukumira ko ubu bwoko bukwira mu baturarwanda benshi".

Kuva icyo gihe imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abantu bashya babonetse banduye COVID-19 yakomeje kuzamuka, bamwe ndetse irabahitana. Inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gushishikariza abantu kwikingiza kuko ari uburyo bufatwa nk’ubutuma uwanduye iki cyorezo kitamuzahaza, u Rwanda kandi rukaba rwaragize amahirwe yo kuba mu bihugu byakomeje kubona inkingo ku bwinshi. Aha ni na ho ruhra rusaba abantu kutivutsa ayo mahirwe yo kubona inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka