Abacyandura virusi itera Sida ni bo banduza cyane kurusha abayisanganywe – RBC

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha virusi itera Sida ukoresheje igipimo cyihuse (Rapid Test) ugasanga uri muzima bitavuze ko udafite ubwandu 100%, kandi ko hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye ugaragaza ko ari muzima ariwe wanduza kurusha uyisanganywe ufata imiti neza.

Uburyo bwa Rapid Test ni bwo urubyiruko rusigaye rukunda gukoresha
Uburyo bwa Rapid Test ni bwo urubyiruko rusigaye rukunda gukoresha

Abitangaje mu gihe benshi mu rubyiruko bakunze kwifashisha ubu buryo bushya bwo kwipima virusi itera Sida, aho gukoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina.

Ingabire Agnes (Izina rihimbano), umukobwa ukora muri kamwe mu tubari muri santere ya Kabarore Akarere ka Gatsibo, avuga ko abasore batacyemera gukoresha agakingirizo ahubwo bagendana ‘test rapid’.

Avuga ko n’ubwo akora mu kabari ariko akunze no kubona ikindi cyashara ku bakiriya bagana akabari akoramo, ariko benshi mu bo bahura babanza kumupima na test rapid ahandi bagakora imibonano idakingiye.

Ati “N’ubu tuvugana hari umaze kumpima, izi ntoki ubona zose zatewe inshinge. Mu cyumweru nshobora gupimwa inshuro eshanu kandi n’uwahavuye ejo aragaruka akazana agashinge. Ntawe wabwira agakingirizo ni ugukorera aho, ubwo waraboneje ntumusubiza inyuma.”

Ingabire avuga ko ikibabaje ari uko akenshi ariwe bapima gusa rimwe na rimwe agahura n’umuntu we atazi uko ahagaze ku bijyanye n’ubwandu.

Umusore wo mu Murenge wa Nyagatare Akarere ka Nyagatare, twahaye izina rya Rugamba Joseph, avuga ko iby’agakingirizo yabishyize ku ruhande yikoreshereza test rapid.

Nyamara avuga ko atabanza kubaza uwo agiye gupima igihe aherukira gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Ariko ubwo wabaza umukobwa ngo uheruka kubikora ryari? N’ubwo yaba akibyuka ahandi akubwira ko amaze umwaka. Ndamupima kandi Sida ntabonye ako kanya ntiyamfata. Iby’agakingirizo ntumbwire rwose kuko n’abakobwa bakemera ni mbarwa, benshi baba baraboneje urubyaro.”

Dr Ikuzo avuga ko mu Rwanda hari ubwoko bwa Test Rapid bupima umuntu bukaba bwagaragaza ko nta bwandu bwa Virusi itera Sida afite, ariko bitavuze ko buri gihe ari muzima.

Avuga ko ariyo mpamvu gukoresha Test Rapid kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze ari uburyo bwo gukomera ku ngamba zo kwirinda.

Yongeraho ko kugira ngo umuntu akoreshe Test Rapid yizere ko igisubizo yabonye ari ukuri, ari uko yaba nibura amaze amezi arenga atatu adakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Nta muntu tubwira ngo pima nubona utanduye uhite wishora mu mibonano utambaye agakingirizo, ahubwo ni ryari uzavuga wowe ku giti cyawe ko nta bwandu ufite? Ni igihe ya test bayipimye ugasanga udafite ubwandu ariko ukaba uzi ko mu mezi atatu utigeze ukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Icyo gihe twemeza ko nta bwandu ufite.”

Avuga kandi ko gukora imibonano mpuzabitsina ukipima na Test rapid hatarashira amezi atatu bitaguha igisubizo nyacyo kuko ushobora kuba waranduye. Ikindi ngo kuba Virusi itera Sida itarakugaragaraho ntibivuze ko uri muzima 100%.

Avuga ko kuba urubyiruko rwinshi rwifashisha Test Rapid rugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ruba rwikururira ibyago byo kwandura virusi itera Sida.

Dr Ikuzo avuga ko umuntu ucyandura Virusi itera Sida ariwe wanduza cyane kurusha uyimaranye igihe afata imiti igabanya ubukana bwayo.

Agira ati “Umuntu ugifata Virusi itera Sida yanduza ku rwego rwo hejuru cyane kuko nibwo umubiri uba ukiyimenya kandi iba yiyongera cyane, kuko umubiri uba utarayimenya neza ngo utangire guhangana na yo.”

Yongeraho ati “Biba bitandukanye na wa wundi ufata ibinini neza bigabanya ubukana kandi n’abasirikare be bahagaze neza, abo bantu babiri baratandukanye, ukiyandura iba ikora cyane, uwo muntu arananduza cyane.”

Avuga ko ubu barimo gukora ubukangurambaga cyane mu rubyiruko kuko ubwandu bushya aribo burimo kugaragaramo cyane kurusha abakuze.

Asaba abantu kureka imyumvire y’uko ubwandu butagaragaye nta buba buhari, ko ahubwo uburyo bwiza ari ugukoresha agakingirizo kandi neza mu gihe babaniwe kwifata.

Atanga inama ko abantu bakwiye kwirinda Sida ubwabo kandi bakanayirinda abandi kuko ari urugamba rwa buri wese, kandi ko kwipimisha virusi itera Sida ugasanga utayifite bitavuze ko uri muzima 100% ahubwo bakomeza ingamba zo kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka