Mu mwaka wa 2030 Abanyarwanda 95% bazaba bazi uko bahagaze kuri SIDA - Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko bifuza ko mu mwaka wa 2030 uzagera abanyarwanda 95% bafite ubwandu bwa Virusi itera ndetse na 95% babufite bafata neza imiti igabanya ubukana.

Minisitiri w'Ubuzima avuga ko abantu bose babishatse nta bwandu bushya bwakongera kugaragara
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu bose babishatse nta bwandu bushya bwakongera kugaragara

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukuboza 2021, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu Rwanda abantu 86% bafite Virusi itera Sida babana nayo babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti naho abarenga 90% bakaba bafata imiti neza kuburyo Virusi yagabanutse mu mubiri wabo kuburyo badashobora no kuyanduza.

Yavuze ko ikibazo gisigaye ari icy’urubyiruko kuko aribo benshi bafata imiti nabi kuburyo Virusi itagabanuka mu mubiri wabo by’umwihariko abenshi bakaba ari abo mu karere ka Nyagatare.

Ati “Ikibazo kigisigaye ni ikiciro cy’urubyiruko kuko muri iyi mibare mvuze nibo bafata imiti nabi ninabo turi kubona bayifata ntigabanye bwa bukana bwa virus itera Sida mu mubiri wabo cyane muri aka karere ninaho twabonye ibipimo biri hejuru by’urubyiruko rutagabanya ubwo bukana bw’iyi virusi kurusha ahandi.”

Yavuze ko ari na yo mpamvu bahisemo ko uyu munsi wizihirizwa mu karere ka Nyagatare hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwirinda ariko nahuye n’ibyago bakandura bagafata imiti neza.

Yavuze ko kurandura Sida bishoboka hashingiwe ku mibare ihari ndetse n’imbaraga Igihugu cyashyizemo cyane mu kugabanya umubare w’abandura bashya hakoreshwa agakingirizo, kwirinda hagati y’abashakanye, ikoreshwa ry’imiti irinda abantu kwandura ndetse no kurinda ko ababyeyi banduye bakwanduza abana babo.

Mu karere ka Nyagatare abantu 7,204 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida mu gihe mu gihugu cyose ifatwa n’abagera ku 200,000.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kurandura ari inshingano ya buri wese kandi bigenze gutyo yacika.

Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
Abatishoboye batatu borojwe inka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida

Avuga ko mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, hanatangijwe ubukangurambaga bw’amezi 3 buzakorwamo ibikorwa byo kuyirinda.

Avuga ko hari ikizere ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya buzaba bukiboneka kuko ngo hari intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize abafite virusi itera Sida bitabwaho.

Ikindi ngo ni imibare imaze kugerwaho aho 86% by’abafite virusi Sida babizi bityo kuva kuri uwo mubare kugera kuri 95% mu myaka 9 isigaye ari intego yoroshye kugerwaho.

Ikindi ngo ni uko abamaze kumenya ko banduye nabo kubashyira ku miti byoroshye kuko imiti ihari kandi n’abayitanga bahuguwe.

Yagize ati “Abamaze kumenya ko banduye 95% kubashyira ku miti nabyo birashoboka kuko imiti irahari, abagomba kuyitanga barahuguwe kandi bari ahantu hose, ubukangurambaga burakorwa abanti ntibanga kujya gufata imiti kuko itabazahaza ahubwo ituma baramba.”

Yibukije urubyiruko ko Sida ntawe itinya mugihe yitwaye nabi ariko nanone akarusaba kutagira uwo bagirira ikizere ko badafite ubwandu kandi n’abagize ibyago byo kuyandura kwitabira gufata neza imiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka