Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye Uganda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Bugema iherereye mu karere ka Luweero muri Uganda, bafashwe bataha mu Rwanda bakaba barekuwe hatanzwe ruswa y’Amashilingi ya Uganda 400,000.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko hagiye kunozwa imikorere ku buryo umubyeyi adasabwa n’ishuri ibyo adafite bikaba byatuma umwana areka kwiga.
Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, udakora atekereza ku iterambere ry’abo ayobora bamucira urubanza kandi amaherezo bizamugaruka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira amatora ku bwinshi kandi bagahitamo abazabageza ku iterambere ndetse n’abatarabakoreye neza bakabigizayo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Kagari ka Rutaraka, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere imwe, mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kurangwamo izuba ryinshi, yatangiye guterwamo ibiti by’imbuto ndetse n’imyaka y’abaturage ihinzwe mu mirima irimo ibiti ikazajya yuhirwa, ku ikubitiro (…)
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, ibyaha byagabanutse cyane, icy’ubujura ndetse n’ababikoraga bafatwa ku bwinshi.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Saidou Sireh Jallow, avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu burezi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi budaheza kuri bose.
Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 20 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guteza inka intanga hagamijwe kuzamura amaraso yazo kugira ngo zirusheho gutanga umukamo, atari bwo buryo bwiza ahubwo bashakirwa impfizi, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeza ko gutera intanga ari bwo buryo bwiza, kuko ibimasa bikwirakwiza indwara mu matungo.
Umwarimu wahize abandi mu mwaka w’amashuri 2020-2021, mu kiciro cy’amashuri abanza yigenga, yahaze udushya turimo Robot ndetse n’amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki.
Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Ubworozi, Dr. Théogène Rutagwenda, avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse bukanateza imbere igihugu.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zitandura, by’umwihariko iy’umutima n’izijyanye n’ubuhumekero.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko mu gihe kitarambiranye ubutaka bwuhirwaho buziyongera kubera imishinga itandukanye igamije kwegereza abahinzi amazi.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kugira ngo borore inka zitanga umukamo hari byinshi bikwiye kuvugururwa, harimo n’igiciro cy’amata kuko igihari kitajyanye n’ibyo bashora mu bworozi bwabo.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 14, barimo abagabo bane, abagore bane n’abana batandatu bose bakaba bari bafungiye muri gereza ya Nyabuhikye mu karere ka Ibanda, bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu bangavu basambanywa bagaterwa inda bavuga ko bahangayikishwa n’imibereho y’abo babyara ahanini kubera ubushobozi bucye bwabo, gutereranwa n’imiryango yabo ndetse n’ababahohoteye.
Aborozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barasaba Leta kubashyiriraho Nkunganire ku mbuto y’ubwatsi bw’amatungo no ku mashini zibusarura zikanabutunganya.