Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku mugoroba tariki 07 Gicurasi 2020(ahagana saa kumi n’imwe n’igice), uwitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yinjiranye gerenade muri ’Salon de Coiffure’ iri ahitwa kwa Nayinzira mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, arayifungura ihita imuturikana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 07 Gicurasi 2020 rwafunze abayobozi babiri ba Koperative mu Karere ka Muhanga.
Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugeza uyu munsi icyo cyorezo kigaragara mu bihugu hafi ya byose bigize imigabane yose y’isi.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurinda Pariki y’Igihugu n’ahantu nyaburanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yahamije ko bafite gihamya ko FDLR ziri inyuma y’urupfu rw’abarinzi ba pariki n’abaturage baherutse kwicirwa mu gace ka Rumangabo.
Umugabo witwa Deo Havugarurema wo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, yagiye gucyura umugore we wari warahukanye, ageze kwa sebukwe baramumwima, na we atashye atema inka zabo ebyiri n’ihene eshatu.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga –Mukamira wafunzwe n’inkangu, inkangu kandi inafunga umuhanda uhuza Muhanga Karongi-Nyamashake.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 rwafunze bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke witwa Mbonyinshuti Isaie, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura no gukurura amacakubiri.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ikomeje kwihanangiriza abarenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19, aho umubare munini w’urubyiruko ari bo bafatirwa muri ibyo byaha.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga no mu Karere ka Burera, tariki ya 28 Mata 2020 yafashe abacuruzi b’amasashe bayinjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango batuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Gafunzo barasaba ko Leta yabafasha kubona aho bimukira kuko inzu zabo zigiye gusenywa kubera ibiza.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2020 yateje inkangu mu muhanda werekera i Karongi uturutse i Muhanga.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku byavugwaga by’umuyobozi wa Polisi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora waba warakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umwe mu mpunzi utaruzuza imyaka y’ubukure, ryasanze nta shingiro bifite.
Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 13 na nyir’akabari wa 14, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajya kunywa inzoga mu kabari kitwa (Plateau du Centre) mu Mujyi wa Muhanga ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.
Imyaka 26 irashize ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kitarangira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Harimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje kuhaba, barororoka, baraniyongera.
Mu mukwabu uherutse gukorerwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo mu mihanda yerekeza mu Karere ka Nyabihu n’aka Burera, mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa moto 24, zarenze ku mabwiriza ya Leta zikomeza akazi ko gutwara abagenzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha Abanyarwanda ko hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane burimo kuzenguruka bukorerwa kuri murandasi (Internet) bwitwa 100K for 800K butemewe n’amategeko, rugasaba abantu kutabwitabira.
Nsengiyumva Théodomir w’imyaka 42 wo mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, arwariye mu kigo nderabuzima cya Rugarama aho avuga ko yakubiswe n’ingabo za Uganda zirangije ziramuzana zimujugunya ku mupaka wa Cyanika.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubu umuhanda Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi ari nyabagendwa.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yateje inkangu ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe.
Polisi y’u Rwanda yafashe Umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru witwa Kayigamba Valens w’imyaka 35 y’amavuko akaba yari yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranyweho gukubita umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko n’abakobwa be barimo (…)
Imibare itangwa n’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko kuva tariki ya mbere Mata kugera kuya 22 Mata 2020, inzu 113 n’insengero 2 zamaze gusenywa n’imvura ivanze n’umuyaga.
Abakozi b’ikigo gishinzwe umutungo kamere (ICCN) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mutego (ambush) batezwe n’abantu batahise bamenyekana, ababarirwa muri cumi bahasiga ubuzima.
Abantu 38 bo mu Karere ka Burera bamaze iminsi mike bitandukanyije n’ibikorwa by’uburembetsi, bavuga ko babiretse kubera kurambirwa kubaho bacenga inzego z’umutekano mu mayira banyuramo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bo mu Karere ka Karongi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi bantu 40 bafashwe barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, bakaba baravuye mu ngo zabo, abandi bakazira gucururiza cyangwa kunywera inzoga muri butiki, mu ngo no mu modoka.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rutangaza ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke.
Polisi y’u Rwanda yihanije Bishop Rugagi Innocent uherutse kumvikana yigamba ko akiza Coronavirus, inaburira abavugabutumwa n’abandi bantu bose bavuga ko bakiza indwara, ko uzafatwa azabihanirwa n’amategeko kuko ari ukuyobya abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana aratangaza ko abantu icyenda bo muri iyo Ntara ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi yaguye mu minsi itatu ishize.