Gakenke: RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Mataba

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke witwa Mbonyinshuti Isaie, akaba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura no gukurura amacakubiri.

Mbonyinshuti Isaie yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku itariki 29 Mata 2020, aya makuru urwego RIB rwatangaje rubinyujije kuri Twitter akaba avuga ko ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umuntu wese ugira irondakare ’irondabwoko’amacakubiri ndetse agakoresha itegeko mubyiyumvirobye’igihembo nukugezwa mubutabera
aba ’ari umurozi urogo abatoya agomba kubiryonzwa. mureke twimike amahoro mu Rwanda rwatubyaye.

Nsengumuremyi Xavier /NYAMAGABE/NKOMANE yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ariko iyi myanya bagiye bayiduha ko tuyitsindira bakatunaniza ahubwo bakayiha .abantu batazi icyo bagiye gukora.nigute umuntu abazwa inshingano ze mukizami cyanditze bikamunanira.ngo azatsinda ibyo kuvugaubundi agahabwa umwanya.ngewe narawutsindiye nyuma amanota naringiye barayagabanya Kandi ikayi itanakosoye yose.kuko narayibonye

Silas yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Uyumugabo ndamuzi yiga muri Ines ariko yagiraga amacakubiri nubwirasi ntakindi yahozaga mukanwa keretse ibyo koronda amoko nuturere mbese ntazi aho igihugu cyacu kigana.

kagabo yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

None c inkuru irihe mwanditse? Tweeter ya RIB gusa ?

Na yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka