Ruhango: Inzu 20 zigiye gusenywa hirindwa ibiza. Abaturage barasaba ubufasha

Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango batuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Gafunzo barasaba ko Leta yabafasha kubona aho bimukira kuko inzu zabo zigiye gusenywa kubera ibiza.

Ihuriro ry'imigezi ya Nyagafunzo, Base na Ruhondo ni yo iteza umwuzure muri aka gace
Ihuriro ry’imigezi ya Nyagafunzo, Base na Ruhondo ni yo iteza umwuzure muri aka gace

Abaturage bavuga ko hari inzu zisaga 20 zigiye gusenywa zituriye isangano ry’imigezi ya Ruhondo, Base na Nyagafunzo ibyara umugezi wa Kiryango kuko zibasiwe n’imyuzure iterwa n’iyo migezi.

Abo baturage bavuga ko bari basanzwe bakorera ubucuruzi bakanatura muri izo nzu bigaragara ko ibiza by’imvura nyinshi bishobora kuzitwara, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Umurenge bwafashe ingamba zo kubimura.

Umwe muri abo bahafite inzu ugaragaza ko imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi yo kubasenyera yari ikwiye kugira ukundi yigwaho inzu zikahaguma, avuga ko hari hateganyijwe gushyirwa urukuta rw’amabuye ngo rutangire umuhanda udatwarwa n’amazi akavuga ko rwari rukwiye gushyirwa inyuma y’izo nzu ntizisenywe.

Umugezi wa Kiryango uhuriramo imigezi itandukanye uruzura ugakwira mu muhanda
Umugezi wa Kiryango uhuriramo imigezi itandukanye uruzura ugakwira mu muhanda

Icyakora ngo biramutse bigaragaye ko nta yandi mahitamo abaturage bakwiye gufashwa uko bimuka muri izo nzu kandi ibikorwa by’ubucuruzi byakorwaga ntibihagarare cyangwa ngo bibabere intandaro yo kongera gukena kandi bari barahashoye amafaranga.

Agira ati, “Hari nk’uwari yaragurishije isambu ye ngo yubake iyo nzu none igiye gusenywa, twifuzaga ko Leta yagira ahandi itwerekeza kugira ngo dukomerezeyo ibikorwa byacu”.

Agira ati, “Natwe twemera ko ibiza byatwangiriza kandi tugomba kubyirinda, ariko nanone ukibaza umuntu udafite ubundi bushobozi icyo yakora ngo abone uko yongera gutura cyangwa kubaka bikakuyobera, hakwiye ubufasha”

Amazi arasatira inzu z'ubucuruzi
Amazi arasatira inzu z’ubucuruzi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa, avuga ko hakozwe inama n’abaturage ibasaba kwitegura kwimuka kandi izo nzu we ahamya ko ari nka 12 zigasenywa abaturage ba nyiri ubutaka bakaba bakwemererwa kubukoreraho ibindi bijyanye n’imiterere y’ubwo butaka.

Ku mugoroba wo ku wa 29 Mata 2020 ku murongo wa telefone Ntivuguruzwa yabwiye Kigali Today ko abaturage batatu bari batuye mu nzu eshatu ziri muri izo zigomba gusenywa bamaze kwimuka, abahafite inzu z’ubucuruzi na bo bakaba bagomba kubikurikiza.

Avuga ko amagara ataguranwa amagana, abaturage bakaba bakwiye kumva ko kwimurwa ari ugutabara ubuzima bwabo kandi ko bigaragaye ko hari abakeneye ubufasha byasuzumwa n’inzego z’ubuyobozi hakarebwa icyakorwa.

Santere ya Gafunzo yibasiwe n'imyuzure muri iki gihe cy'imvura
Santere ya Gafunzo yibasiwe n’imyuzure muri iki gihe cy’imvura

Agira ati, “Ubuyobozi bw’umurenge buzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byakorerwaga aho umwuzure utera abaturage nibamara gusenya bitazahagarara, harimo kubafasha kubona ibyangombwa byo gusana inzu zabo bari basanganywe haruguru y’umuhanda aho amazi ataragera”.

“Icyakora amagara ntaguranwa amagana abaturage babanze bumve ko kubimura ari ukubafasha kurinda ubuzima bwabo, naho ibindi byakomeza gusuzumwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bityo ibihombo bikabije bikaba bitabaho”.

Naho ku bijyanye no kuba aho izo nzu z’abaturage zari zubatse hashobora gukorerwa indi mirimo ifite inyungu rusange, ngo ibyo byakorwa hakurikijwe amategeko agenga gukoresha ubutaka ku nyungu rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuba bafite aho baba bikinze ntakibazo rwose , ubuzima bwabo nibutabarwe.

Emmanuel habimana yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka