Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abagabo batanu bakurikiranyweho gutwara amafaranga y’abantu, bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umugabo n’umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko bo mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero basanzwe mu nzu bapfuye, hagakekwa ko umugabo yaba yishe umugore na we akiyahura.
Evode Uzarazi wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuzima akaba n’umuyobozi w’akanama gatanga amasoko mu Karere ka Nyaruguru, na we yatawe muri yombi na RIB.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 11 bafunzwe bazira kurenza saa tatu z’ijoro bataragera mu rugo, kubeshya, gucyura abatinze gutaha, ndetse no kwanga kujya gusobanura icyababujije kugera mu rugo ku gihe.
Mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo habereye impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, ihitana Munyeshyaka Michel wari uri kuri moto ajya ku kazi mu Murenge wa Kinazi, akaba yaguye mu cyobo aho umuhanda waciwe n’ibiza mu minsi ishize.
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Muhanga yerekanye abantu 15 bafashwe barafungwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bose bakaba barafatiwe mu tubari.
Umugabo wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko y’ubugenzacyaha ashinjwa gusambanya umukobwa we.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bakuru muri Polisi baturutse mu bihugu umunani byo ku Mugabane wa Afurika basoje amasomo ajyane n’imiyoborere.
Ahagana saa moya n’igice z’umugoroba ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abagizi ba nabi bateze abaturage bane mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, barabakomeretsa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko muri aya masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, ruri mu gikorwa cyo gusaka urugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza, mu rwego rwo gukomeza iperereza ku ruhare akekwaho rwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko hari abasirikare babiri bafunzwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage.
Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko imfungwa n’abagororwa bafashijwe kurwanya umuhangayiko kubera ko ibikorwa byo gusura byahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Alexandre Hatungimana w’i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatawe muri yombi akekwaho kwica Chantal Vuguziga ngo wari wamuzaniye umugore asambanya.
Mbarushimana Jean Bosco umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yavuze ko Uganda iri kuvuga ko kurekurwa kwabo ari imbabazi bahawe, mu gihe barangije ibihano bakabona kubohereza mu Rwanda.
Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Constable (PC) Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Coronavirus.
Hakizimana Innocent ni umwe mu Banyarwanda 80 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba barekuwe bakagezwa mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020, banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.
Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe Irakiza Marie-Grace agerageza guha ruswa abashinzwe umutekano ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batandatu ibashinja guhurira mu nzu ikinirwamo ibijyanye n’imikino yo gutega (Betting), hamwe n’umumotari uregwa gusiga abantu amazi ababeshya ko ari umuti wagenewe kwirinda Covid-19 (Sanitizer).
Kwizera Jean Bosco ufite imyaka 30 y’amavuko yafashwe tariki 5 Kamena 2020 afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu avuga ko arujyanye i Kigali.
Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mulinga ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 hadutse inkangu yibasiye imiryango itanu igizwe n’abantu 24 itwara inzu zabo.
Ku Ishami rya Polisi rikorera i Remera mu Karere ka Gasabo, Polisi yamurikiye itangazamakuru abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibikoresho Ingabo z’u Bushinwa zahaye ingabo z’u Rwanda bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’Amadolari ya Amerika.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yamaganye iyicwa rya George Floyd wiciwe mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ibicuruzwa bigizwe n’insinga z’amashanyarazi ibizingo icumi ndetse n’iminzani icumi ipima imyaka. Polisi yabifatanye uwitwa Uyisenga Marie Jeanne ufite imyaka 37 y’amavuko, akaba yarafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Gicurasi 2020 afatirwa mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, abajura bataramenyekana binjiye mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kora mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, biba ibikoresho binyuranye birimo ibyuma by’umuziki.
Umucungamutungo wa SACCO Inyange yo mu Karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB Station ya Muhoza, akekwaho kunyereza amafaranga y’abagize amatsinda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Kanama na Kanzenze ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020 yafashe abantu 13 barimo gutema ibiti mu ishyamba rya Gishwati. 11 muri aba bantu bafatanwe ibiti babyashijemo inkwi abandi 2 bafatanwa imbaho.