DR Congo: Bafite gihamya ko FDLR ari yo iherutse kwica abarinzi ba Pariki y’Ibirunga

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurinda Pariki y’Igihugu n’ahantu nyaburanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yahamije ko bafite gihamya ko FDLR ziri inyuma y’urupfu rw’abarinzi ba pariki n’abaturage baherutse kwicirwa mu gace ka Rumangabo.

Abarwanyi ba FDLR bashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano
Abarwanyi ba FDLR bashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano

Umuyobozi w’ikigo kirinda pariki n’ahantu nyaburanga muri RD Congo witwa Gen Maj Maurice Aguru Mamba yatangaje ko bafite ibihamya ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR Foca ari bo bagize uruhare mu kwica abarinzi ba Pariki y’Ibirunga n’abaturage tariki ya 24 Mata 2020.

Yagize ati; “Dufite raporo ya mbere yakozwe ku iperereza ihamya ko itsinda rya FDLR rizwi nka CRAP ryagize uruhare muri kiriya gikorwa kandi amakuru yacu arizewe.”

Abantu 17 ni bo baguye mu gitero gishinjwa abarwanyi ba FDLR kugiramo uruhare, muri abo 12 bari abarinzi ba Pariki y’Ibirunga bari baherekeje abaturage mu nzira iva ahari ikigo cya gisirikare na ICCN bagana mu mujyi wa Goma.

Abarwanyi ba FDLR Foca bari mu itsinda rya CRAP riyoborwa na Col Ruhinda rikorera muri Pariki y’Ibirunga mu kirunga cya Nyamuragira aho bigoye kubagabaho ibitero.

Abayobozi b’imiryango irengera inyungu z’abaturage (Société Civile) muri Rutshuru bari batangaje ko iki gitero gishobora kuba cyarakozwe n’abarwanyi ba FDLR Foca basanzwe bihishe muri iyi pariki bamaze iminsi bari kuraswaho n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse bakaba bamaze gukurwa mu birindiro byinshi birimo Parisi, ahari ubuyobozi bukuru bwa FDLR Foca ndetse abarwanyi 32 bakahasiga ubuzima naho 24 bagafatwa mpiri.

Intambara yo kurwanya umutwe wa FDLR Foca muri Rutshuru kuva tariki ya 22 Mata 2020 yatumye agace ka Buvuke kari icumbi rya Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega na Nzeri Isirayeri ahirukanwa.

Ingabo za RD Congo muri 2019 zari zahitanye umuyobozi w’umutwe wa FDLR Foca ariwe Lt Gen Sylvestre Mudacumura ndetse zigaba ibitero no ku bandi bayobozi b’uyu mutwe n’indi bahuje guhungabanya umutekano w’iki gihugu n’umutekano w’akarere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka